Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yagabanyirijwe igihe azafungwa muri Gereza

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urukiko Rwisumbuye rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda igihano cyo gufungwa imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze gisubikwaho umwaka umwe n’amezi atatu.

Dr Damien HABUMUREMYI yasabye ko urubanza rwe ruburanishwa n’Abacamanza 3 (Foto Archives)

Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda wareganwaga na Dr Habumuremyi Urukiko rwakomeje kumugira umwere nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere n’ubundi.

Umucamanza yavuze ko ibyakozwe byose atari akiri umukozi wa Kaminuza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye gusoma urubanza rw’ubujurire rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021.

Inteko y’Abacamanza batatu niyo yasomye urubanza. Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa mu mategeko n’abanyamategeko babiri, Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwashinje buhagarariwe n’Abashinajcyaha babiri bo mu Bushinjacyaha Bukuru ariko ubwo icyemezo cy’urukiko cyasomwaga ubushinjacyaha nabwo ntibwagaragaye mu rukiko.

Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo abo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abareze Dr Habumuremyi baregera indishyi.

- Advertisement -

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, aburana ahakana ibyaha byose akekwaho n’Ubushinjacyaha.

 

Ubushinjacyaha bumucyekaho ibyaha bibiri

Icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe.

Ubwo yakatirwaga n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Ugushyingo 2020, Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yagizwe  umwere ku cyaha cy’ubuhemu, ahamwa n’icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe, Urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892Frw.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Isomwa ry’Urubanza mu masaha y’ikigoroba

Urukiko rwatangiye gusoma icyemezo cy’Urukiko saa 16h40 mu gihe byari biteganijwe ko rusomwa saa munani z’igicamunsi (2h00 p.m).

Umucamanza ubwo yatangiraga gusoma icyemezo cy’urukiko yabwiye abari mu cyumba ko nta muntu n’umwe wemerewe gufata amajwi Umucamnza ari gusoma icyemezo cy’urukiko cyangwa gufata amafoto.

Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi atari we gusa wajuriye ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ko n’abaregera indishyi bari bajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko Christian University Of Rwanda itarezwe kandi ari yo yatumye haza imanza mu nkiko.

Mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko Umucamanza yabanje kuvuga uko iburanisha ryagenze ku wa 03 Nzeri 2021.

Umucamanza yamaze igihe cy’isaha isoma uko iburanisha riheruka ryaburanishijwe. Mu cyemezo cy’urukiko Umucamanza yavuze  Dr Pierre Damien Habumuremyi ku gihano cy’igifungo yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892Frw, ko ntagihindutse usibye ko kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba abaraburanye basaba ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.

Umucamanza yahise avuga ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira hisunzwe ku ngingo z’amategeko.

Rutegeka ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubukiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu  agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda, akazatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892Frw.

Umucamanza yavuze ko Uwitwa Serushyana Charles wahoze asi Umucangamutungo wa Christian Universty Of Rwanda akomeza kuba umwere.

Umucamanza yavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kuri Christian University nta shingiro gifite, ndetse n’ikirego cy’ubujurire ku baregera indishyi na cyo ko nta shingiro gifite.

Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Habumuremyi ryamaze isaha n’igice.

 

Mu mategeko igihano gisubitse bivuze iki?

Umunyamategeko Me Munderere Leopold yabwiye Umuseke ko gusubika igihano biba bitavuze ko uwakatiwe adahamwa n’icyaha, icyo Urukiko ruba rwakoze ni ukumugabanyiriza cyangwa gukuraho igihe yari kuzafungwa.

Ati “Buriya akoze ikindi cyaha yagikurikiranwaho, akagihanirwa na kiriya gihano akagikomerezaho.”

Bivuze ko Dr Damien Habumuremyi umaze umwaka n’amezi abiri afunzwe, asigaje amezi 7 muri Gereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW