Dr Kayumba watangiye kwiyicisha inzara muri gereza yajyanywe kwa muganga

webmaster webmaster

Umunyamategeko wunganira Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba uherutse gutabwa muri yombi Ubushinjacyaha bumukekaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yatangaje ko umukiliya we yajyanywe kwa muganga.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki (Archives)

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC ko Dr Kayumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 ari bwo yajyanywe kwa muganga nyuma y’iminsi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza.

Yavuze ko Dr Kayumba yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru “kugira ngo bamukorere isuzuma.”

Uyu Munyamategeko avuga ko amakuru yo kujyana kwa muganga uyu mukiliya we yayamenyeshejwe n’Umugenzacyaha uri gukurikirana ikirego cye.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco aherutse gutangaza ko Dr Kayumba ari kwiyicisha inzara kugira ngo agaragaze akababaro ko kugira ngo ahabwe uburenganzira avuga ko ari kuvutswa.

Imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, Kayumba yayitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-kayumba-washinze-ishyaka-rpd-afunzwe-akekwaho-gukoresha-undi-imibonano-mpuzabitsina-ku-gahato.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW