Gatsibo: Abaturage bashinja Leta gutwara ubutaka bafitiye ibyangombwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*Gitifu w’Akagari ka Mpondwa bamushinja kuba ari we ukoresha ubutaka bwabo

Abaturage bo mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki barasaba kurenganurwa bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bambuwe bakanabuzwa kubukoresha babwirwa ko ari ubwa Leta, bavuga ko ubutaka bwabo buhingwa na Gitifu w’Akagari kandi babufitiye ibyangombwa.

                                                                      Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Ubu butaka abaturage bavuga ko bambuwe buherereye mu Midugudu ya Nyaruhanga na Nyakabungo, mu Kagari ka Mpondwa, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Bibaza impamvu ubutaka bwabo bwahindutse ubwa Leta kandi bamaze igihe kirekire babukoresha ndetse bunabanditseho.

Ubwo baganiriraga RBA, basabye ko barenganurwa bagasubizwa ubutaka bwabo kuko iyo hagize ugerageza kujya kubuhinga bamubwira ko bamufunga.

Umukecuru w’umupfakazi urera abana batanu avuga ko umwaka ushize ari bwo abatekinisiye b’Akarere baje bagapima bakababwira ko ari ubutaka bwa Leta batemerewe kubukoresha.

Ati “Baraje barapima bati ni ubwa Leta, nibwo ubutaka bwanjye babugabanyijemo kabiri. Ndi umupfakazi w’abana batanu sinkigira aho guhinga, narabwibarurije mbufitiye n’ibyangombwa.”

Undi ati “Twagiye kuzana umuntu upima wo ku Karere aho kugira ngo bampe ubutaka bwanjye ahubwo bakampa ubw’umuturanyi twadikanyije. Turibaza impamvu buba ubwa Leta, none se ubundi babutubaruyeho bate kandi ari ubwa Leta.”

- Advertisement -

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bambuwe ubutaka, bashyira mu majwi Umuyobozi w’Akagari ka Mpondwa kwigarurira ubutaka bwabo kuko ngo ari we ubuhinga.

Umwe mu baturage yagize ati “Nari narimye amasinde ngiye kubona mbona Gitifu araje n’abakozi be barayahinga kandi nari namennyemo ifumbire. Yigaruriye ubutaka bwacu yitwaje ngo ni ubwa Leta, iyo tugize ngo turavuze cyangwa tugiye guhinga batubwira ko badufunga, ni we ubuhinga n’ubu asaruyemo ibigori.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpondwa ushyirwa mu majwi n’aba baturage kubatwarira ubutaka yitwaje ko ari ubwa Leta, Iryamukuru Diogene, avuga ko yabukodesheje n’uwari wabukodesheje n’Akarere.

Ati “Umuturage yakodesheje ubutaka, amaze kubukodesha arambwira ati ‘ko ndeba harimo amakimbirane ndabigira gute’, nibwo namubwiye nti ‘mbwira amafaranga ushaka mpifatire nshake umuntu ahahinge.’ Nanjye nsanzwe nkora ibikorwa by’ubuhinzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinjwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kugikurikirana vuba amenye uko bimeze.

Yagize ati “Iki kibazo nibwo bwa mbere nacyumva, ubutaka buri mu nshingano zanjye, ngiye kugikurikirana mu buryo bwihariye tumenye ufite ukuri kuko ubuyobozi ntawe bwarenganya. Iki Cyumweru kirarangira dufite ukuri kuri ubu butaka.”

Ubu butaka abaturage bavuga ko babwambuwe mu ntangiro z’umwaka ushize aho abatekinisiye bavuga ko ari ab’Akarere baje bagapima bakababwira ko ari ubwa Leta kuva ubwo babujijwe gukoresha ubutaka bubanditseho.

Inzego z’ibanze zivuga ko abaturage bafite iki kibazo ari bane harimo n’uwatwawe ubutaka bwe ku kigero cya 90%, ariko abaturage ntibemeranya n’ubuyobozi kuko bavuga ko abafite iki kibazo barenga bane.

Ubu butaka bukaba buri hafi n’ikibaya cya Mpondwa, kuva mu 1984 nibwo aba baturage batangiye kubukoresha nk’ubutaka bwo guhingaho kuko mbere hari ibuga inka zabyagiragaho zimaze gushoka.

Barasaba ko barenganurwa bagasubizwa ubutaka bwabo bakabukoresha kuko babufitiye ibyangombwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW