Gicumbi: Impunzi zisaga 500 zabaga i Gihembe zimuriwe mu nkambi ya Mahama

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuva kuri uyu mbere tariki ya 20 Nzeri 2021,impunzi zigera 529 bagizwe n’imiryango 117 yari mu nkambi ya Gihembe iri mu Karere ka Gicumbi yatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

Bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bushya bagiye gutangira i Mahama.

Izi mpunzi zisanze izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

Ni icyemezo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yafashe nyuma yo gusanga iyi nkambi ya Gihembe iri mu manegeka ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Gusa bamwe mu baba muri iyi nkambi bakunze kugaragaza impungenge zitandukanye zo kuba batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

Aba bavuga ko bari bafite ibikorwa bitandukanye byabatezaga imbere bityo ko batizeye niba aho bagiye bazabikomerezayo cyangwa abari mu mashuri bazakomeza nkuko bisanzwe.

Ikindi ni uko bagaragaza imbogamizi zirimo no kuba ikirere cyo mu Karere ka Kirehe gikunze gushyuha, ibintu bavuga ko byabagora kumenyera ubuzima bwaho.

Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe,Murebwayire Goreth , yabwiye Radio Rwanda ko igikorwa kizakomeza gukorwa kugeza igihe   nta mpunzi zikiri muri iyi nkambi.

Yagize ati “Uyu munsi dutangiye igikorwa ntabwo kiri buhagararae, tugiye dutangira gutwara abantu buri kuwa Mbere no kuwa Kane.Ni ukuvuga ko tuzahagarara abantu barangiye bose.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko  izi mpunzi zidakwiye kugira impungenge kuko no mu nkambi ya Gihembe, ibikorwa bitandukanye birimo amashuri ndetse n’ibindi byabafasha byose Bihari.

Murebwayire  yavuze ko ku bari batunze amatungo bazayasiga , nyuma bakazayajyana  hamaze gushakwa urwuri rwo kuyororeramo.

Yagize ati “Mahama ifite amashuri menshi kandi ashobora kuzabasha gucumbikira abo banyeshuri bose.Abo banndi bari bacumbiwe, barakomeza gucumbikirwa n’ishuri kimwe n’abandi bose. Ikjyanye n’imitungo byo biraterwa nuwo ari wo.”

Yakomeje ati ” Ntabwo twafata inka ngo tuzitware mu nkambi.Inka barazigumana bazabanze bashake urwuri I Mahama , ubwo bazafashwa kwimura inka ariko bafite naho azijyana kuko mu nkambi ntabwo habamo amatungo.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko muri rusange uwari ufite imitungo itimukanwa ashobora kuyisiga , abizeza ko ntacyo izaba kuko iri mu gihugu.

Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama ndetse kubigeraho ngo bizasaba ko buri icyumweru hazajya hoherezwa abanyu nibura 1000.

Izi mpunzi zimaze imyaka 24 ziri mu Rwanda  nyuma yaho  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zaje ziva hari  ibibazo by’umutekano mucye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW