Gisozi: Abanyerondo bari ku kazi bashyamiranye umwe bimuviramo gupfa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bashyamiranye ubwo bari mu kazi biviramo umwe kuhasiga ubuzima.

Umurenge wa Gisozi ni umwe mu igize Akarere ka Gasabo

Amakuru  avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa saba n’igice z’ijoro (1h30 a.m) ubwo abanyerondo babiri bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano Mu murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umududugu w’Umurava.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yabwiye UMUSEKE ko aya amakuru ari yo, ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane intandaro y’uko gushyamirana.

Ati “Abanyerondo babiri baraye barwanye umwe bimuviraho gutakaza ubuzima. Ubwo RIB iri gukoraho iperereza igamije kumenya mu by’ukuri icyo bapfaga.”

Musasangohe avuga ko umunyerondo wapfuye yajyanywe kwa muganga mu masaha ya saa cyenda (3h00 a.m) nyuma aza kugwa yo.

Musasangohe yavuze ko kugeza ubu ukekwaho kwica mugenzi we ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB.

Uyu muyobozi asaba abakorera irondo gukora kinyamwuga.

Ati “Icyo twababwira ni ugukora kinyamwuga, ikindi kandi ni uko nubwo haba hari icyo bapfuye bidakwiye ko amuvutsa ubuzima. Aramutse ari ikibazo bagiranye bafite inzego zibayobora ariko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima.”

- Advertisement -

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr Murangira Thierry yabwiye UMUSEKE ko aza kutuvigisha kuri iyi nkuru.

Hari amakuru avuga ko intandaro y’ubushyamirane ari umuntu wafashwe yarengeje amasaha yo kugera mu rugo (saa 22h00),   akabapfunda ibiceri 500Frw, ntibabyumvikanaho bituma bashyamirana ubwo.

Kugeza ubu ukekwaho kwica mugenzi we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu gihe hagikomeje iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW