Guverinoma yakuyeho ibigo birimo FARG na CNLG

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, yemeje imishinga y’amategeko atandukanye avanaho ibigo bya leta birimo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ikigega FARG, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshongano mboneragihugu.

Iyi Minisiteri nshya Iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG,ikaba ariyo  izajya itegura za politiki, inashyire mu bikorwa gahunda zinyuranye zabarizwaga muri biriya bigo byakuweho.

Iyi Minisiteri ifite ibi bigo mu nshingano, iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

Biteganywa ko iyi mishinga y’amategeko izabanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, ziriya nzego zikavaho ku mugaragaro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW