Huye: RIB yasabye abayobozi gutanga amakuru ku bantu basambanya abana

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusaba abayobozi bafatanyije n’abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru ku bantu basambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure

RIB yegera abaturage ikumva ibibazo bafite

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB mu gukomeza kwegera abaturage bumva ibibazo bafite bigendanye n’ubutabera mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye Ntirenganya Jean Claude umukozi muri RIB ukora muri  serivisi zo gukumira ibyaha yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira uruhare rutaziguye bagafatanya n’abaturage gutanga amakuru ku muntu wese wasambanyije umwana.

Ati “Nta munyacyaha ugira imbaraga hariya muba mwateraniye mu isibo, uriya muntu usambanya umwana dukwiye kumuhagurukira kuko kumuhishira nawe uba urimo wikururira umuriro utabizi kuko nawe ejo yafata uwawe.”

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye icyo kiganiro bavuze ko bacyebuwe kandi biyemeza gutangira amakuru ku gihe

Umwe usanzwe uri mutwarasibo ati “Yenda mu isibo yanjye nta we urimo twahishiriye ariko twakebuwe kandi bigiye kudufasha kubarwanya twivuye inyuma.”

Undi usanzwe ari umukuru w’Umudugudu yavuze ko kurwanya abahohotera abana ari nzira zo kubakira igihugu bityo n’uwo yabona ariho amwitoratozaho yahita amukumira rugikubita.

Ntirenganya umukozi wa RIB yakomeje asaba abayobozi n’abaturage kwirinda kuba ba ntibindeba cyangwa se ngo bigire ntibinturukeho bahishira abakora ibyaha.

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu (25)

- Advertisement -

Iri tegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ntirenganya asaba abayobozi n’abaturage gufatanya n’abaturage bagatanga amakuru ku bantu basambanya abana
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE