Idrissa Dagnogo wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Espoir FC

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire uherutse gukinira Rayon Sports, Idrissa Dagnogo yamaze kwerekeza muri Espoir FC y’i Rusizi.

Idrissa Dagnogo yamaze kwerekeza muri Espoir FC

Uyu rutahizamu utarahiriwe mu mwaka umwe yamaze muri Rayon Sports FC, yari yatandukanye na yo kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butanyuzwe n’umusaruro yabuhaye kandi yari yitezweho kuzayitsindira ibitego byinshi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu rutahizamu yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021 agahita yerekeza i Rusizi gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Espoir FC.

Ibiganiro ku mpande zombi bikaba byararangiye, icyari gisigaye ari uko uyu rutahizamu agera mu Rwanda agahita asinya amasezerano muri iyi kipe.

Dagnogo yakiniye Rayon Sports FC mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021, ariko ntabwo yatanze umusaruro yari yitezweho n’ubwo hari ibitego yagiye atsindira iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -