Indi Coup d’Etat muri Africa: Perezida wa Guinea yakuwe ku butegetsi n’Abasirikare

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*Perezida yagaragaye yicaye ku ntebe, nta nkweto yambaye
*Abasesengura basanga azize gushaka kwiha Manda ya Gatatu atemerewe

Irengero rya Perezida wa Guinea Konacry, Alpha Condé ntiriramenyekana nyuma yo gusohoka video akikijwe n’abasirirkare bavuga ko bafashe ubutegetsi.

Abasirikare bafashe ubutegetsi bavuga ko bagiye gusubiza ibintu mu buryo

Abasirikare bakoresheje televiziyo y’igihugu bavuga ko baseshe Guverinoma.

Gusa, Minisiteri y’Ingabo yaje gutangaza ko Coup d’Etat yaburijwemo n’ingabo zidasanzwe zirinda Perezida.

Coup d’Etat yabanjirijwe n’urufaya rw’amasasu hafi y’Ibiro bya Perezida ku murwa mukuru, Conakry.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres ndetse n’umuryango wa Africa yunze Ubumwe bamaganye icyo bavuga ko gisa na ‘Coup d’Etat’, ndetse basaba ko Perezida Alpha Condé ahita arekurwa.

Igihugu cya Guinea kiri muri Africa y’Iburengerazuba, gifite umutungo kamere ariko kibarwa mu bikennye cyane, abaturage bashinja abayobozi gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

 

- Advertisement -

Perezida atambaye inkweto yicaye ku ntebe

Itsinda ry’abasirikare badafite intwaro, ahubwo bifubitse ibendera ry’igihugu bavuga ko bafashe ubutegetsi ngo bashyire iherezo kuri ruswa, imiyoborere mibi n’ubukene.

Ubwabo biyise ko ari Komite y’Igihugu y’Ubwiyunge n’Iterambere, (National Committee for Reconciliation and Development), bavuga ko itegeko nshinga bariseshe ndetse bakazashyiraho irindi, ritagira uwo riheza.

Amakuru menshi ahuriza ku kuba abakoze Coup d’Etat ari abasirikare kabuhariwe mu ngabo z’igihugu bayobowe na Lt Col Mamady Doumbouya.

Video yafashwe igaragaramo abasirikare basaba Perezida Alpha Condé, w’imyaka 83 guhamya ko ntawamugiriye nabi, ariko umusaza akanga kugira icyo atangaza.

Perezida agaragara yicaye ku ntebe nta nkweto yambaye, uko bigaragara nta bikomere afite ku mubiri. Kugeza ubu nta we uzi irengero rye.

Abafashe ubutegetsi bavuze ko imipaka yok u butaka n’ingendo zo mu kirere bifunze mu gihe cy’iminsi 7.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abasirikare bashyigikiye Perezida babashije gushyira ibintu mu buryo, baburizamo umugambi wa bariya basirikare bandi

Amakuru avuga ko agace karimo Minisiteri nyinshi kazwi nka Kaloum ndetse ari naho ibiro bya Perezida biba karimo abasirikare benshi bafite intwaro, nk’uko BBC na yo ibikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Hari n’amakuru BBC itabashije kugenzura avuga ko hari abasirikare batatu bishwe.

Umusesenguzi avuga ko Coup d’Etat hari abayishimiye kuko Perezida Alpha Condé yari yahinduye itegeko nshinga agamije kwiha manda ya gatatu atemerewe.

Abatavuga rumwe na Leta bagiye mu muhanda kwishimira ihirikwa ku butegetsi rye bavuga ko bari bamurambiwe.

Abdoulaye Oumou Sow yagize ati “Turishimye kubera ko twababaye igihe kirekire. Yongeraho ati “Turakomeza gutegereza.”

Coup d’Etat ivugwa muri Guinea ikurikira indi yavuzwe vuba aha muri Madagascar, ubutegetsi bwaho buvuga ko bwayiburijemo, ndetse na Coup d’Etat yabaye inshuro ebyiri muri Mali, ubwo Col Assimi Goïta wahirikaga ku butegetsi uwari Perezida wa Mali, Ibrahim Boubakar Keita, ndetse nyuma agakuraho n’uwo yari yamusimbuje witwa Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane.

Perezida Alpha Condé nta we uzi irengero rye gusa UN na AU byasabye ko arekurwa
Perezida Alpha Condé ashinjwa guhindura itegeko nshinga agamije kwiha izindi manda
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW