Indwara iracyahari,iracyica-Min. Dr Ngamije asaba abantu kutirara

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yasabye abanyarwanda kutirara ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko indwara igihari kandi ikica.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije asaba abanyarwanda kutirara kukjo Covid-19 igihari kandi ifite ubukana

Ibi Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabitangarije mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 22 Nzeri 2021, ubwo yagarukaga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 21 Nzeri 2021.

Ibi Minisitiri w’Ubuzima,Dr Ngamije Daniel, abitangaje mu gihe kuwa 21 Nzeri Inama y’Abaminsitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, itangaje imyanzuro mishya ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hakaza gufungurwa ibikorwa bitandukanye  byari bimaze igihe bifunze.

Muri iki kiganiro Dr Ngamije yabanje kugaruka ku ishusho ‘icyorezo cya Coronavirus uko gihagaze mu gihugu  by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali maze avuga ko hari intambwe nini yashyizwe mu kurwanya iki cyorezo ahanini bigizwemo uruhare n’imbaraga leta yashyize mu gukingira abaturage.

Dr Ngamije yavuze ko ukwezi kwa Kanama na Nzeri uyu mwaka ari ukwezi kwagaragayeho kugabanuka kugaragara kw’abantu bari bafite ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus ugereranyije no mu kwezi kwa Kamena aho ubwandu bwiyongereye ndetse na bimwe mu Bitaro bisanzwe byakirirwamo abarwayi iki cyorezo byari byuzuye.

Yagize ati “ Iyo unabirebye mu barwayi dufite mu mavuriro, imibare yagiye igabanuka  ku minsi.Twajyaga twakira abarwayi mu Bitaro bya Kanyinya, ubu byarafunzwe n’abari basigaye bacye bajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, bivuze y’uko umubare w’abarwayi wagiye ugabanuka mu buryo bufatika.”

Yakomeje ati “Ikindi dukunda gukora igikorwa cy’ubushakashatsi kugira ngo turebe uko icyorezo gihagaze mu mirenge itandikanye igize Umujyi wa Kigali,  tugasuzuma abantu batandukanye tutahanye nabo gahunda, twapyimye abantu basaga ibihumbi bitanu,(5000)  tubonamo abantu 20 gusa .”

Mnisitiri Ngamije yavuze ko nubwo imibare igaragaza ko ubwandu  haba mu mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu Coronavirus yagabanutse, abantu  badakwiye kuyikerensa  ngo batangire kurenga ku mabwiriza yo kuyirinda kuko igihari kandi ikica.

- Advertisement -

Yagize ati “Mbibutse ko COVID-19 ikunda kwihinduranya, ahamber twavugaga Delta, nubu niyo ikiganje kuko 70% mu bo dupima ni Delta.Ikindi ni uko hari ubundi bwoko butangiye kugaragara mu bindi bihugu.Harimo ubundi bwoko bwitwa CEU12 bushobora kuzaza bukaze.Nibyo twavugaga , indwara iracyahari, ndetse niyo urebye ku mugoroba[avuga ku mugoroba wo kuwa mbere] twagize ibyago byo gupfusha abantu batandatu.”

Yakomeje agira ati “COVID-19 iracyahari, iracyica,ntihakagire umuntu wirara akeke ko indwara yashize.Indwara iracyahari, utarakingirwa rwose abizirikane, n’uwakingiwe akomeze yirinde adakomeza kuba icyuho cyo kwanduza abandi banyarwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima yatanze ikizere ko Guverinoma izakomeza gushyiramo imbaraga mu gukira abanyarwanda ndetse ko u Rwanda rugiye kwakira inkingo  zigera kuri miliyoni  mu gihe cya vuba hagamijwe gukomeza kongera umubare w’amaze gukingirwa.

Minisitiri w’Ubuzima  Dr Ngamije  Daniel, yashimangiye ko umwaka  wa 2022 uzarangira Abanyarwanda bagera kuri 60% bazaba bamaze gufata urukingo rwa COVID-19 ndetse ko  umwaka wa 2021uzasiga 30% bamaze gukingirwa.

Mu mibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 21 Nzeri 2021, yerekana ko mu minsi irindwi hamze kuboneka abarwayi 2,200 bangana na 2,5% babonetse mu bipimo 85,224.Ni mu gihe abamaze kwitaba Imana  ari 41.

Abanyarwanda baragirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bambara neza agapfukamunwa, bashyiramo intera hagati y’umuntu n’undi, bakaraba amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe(handsanitizer).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW