Kalimba Alice yasinyiye ikipe yo muri Tanzania

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi y’abagore, Kalimba Alice wakiniraga Scandinavia Women FC, yerekeje muri Tigers Sports Academy yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Kalimba Alice yerekeje muri Tanzania

Yasinyiye iyi kipe amasezerano y’Imyaka ibiri, atangwaho ihumbi bitanu by’amadolari [USD 5000].

Uyu mukinnyi ukina hagati ashyira imipira abataha izamu, yari amaze imyaka ibiri muri Scandinavia Women FC yagiyemo avuye muri AS Kigali Women FC.

Yakiniye kandi ikipe ya Remera-Rukoma Women FC.

Undi mukinnyi wasinyiye Tigers Sports Academy, ni umunyezamu, Umubyeyi Zakia uzwi ku izina rya Dada. Na we yakiniraga Scandinavia Women FC.

Iyi kipe ikina shampiyona y’abagore mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, ikomeje kwiyubaka kugira ngo irebe ko yahangana na Simba Women FC (Queens) ndetse na Yanga Women FC ziri mu ziharira ibikombe muri iki Gihugu.

Kalimba Alice yaguzwe USD 5000
Umubyeyi Zakia na we yerekeje muri Tanzania

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW