Kigali : Abakozi ba La Galette barasaba uburenganira mu kazi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakozi bakorera ihahiro  rya La gallette riri mu Murenge wa Nyarugende ,Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali baravuga ko mu bihe bitandukanye hari abakozi birukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakavuga ko bimwe uburenganzira bahabwa n’amategeko.

                                         Abakozi ba La Galette baratabaza basaba uburenganzira mu kazi

Bamwe mu bakozi baganiriye na TV1 bavuze  ko bimwe mu bigize akarengane bakorerwa harimo kuba umukoresha wabo ukomoka mu gihugu cy’Ubudage  abakoresha amasaha y’umurengera ndetse n’ababyeyi  batwite iyo bageze igihe cyo kubyara bahita birukanywa mu kazi nta nteguzwa cyangwa imperekeza.

Umwe yagize ati “Ikibazo  dufite dufite muri la galette, ni ikibazo gisa nkaho ari rusange cyo kwirukana abakozi,nta nteguza, nta mperekeza kandi babazijije ubusa.Ubu nka nge ndi umwe mu basore birukanywe nakoraga mu masaha ya nijoro.”

Undi yagize ati “Nyine urumva ajya arenganya abakozi nta bahe agaciro,akabirukana  nta nabahe n’imperekeza.Nk’ubu baranyirukanye kandi nta baruwa insezerera bampaye.Urumva nta mperekeza bamapaye mbese ndi mu gihirahiro.”

Aba bakozi bongeraho ko mu gihe hagaragaye umugore utwite , gukomeza akazi bigorana kuko babwirwa amagambo akomeretsa.

Umwe yagize ati “Nyine ajya avuga ngo abakozi batwite ntabwo azajya abakoresha, ntabwo ari ahantu ababyeyi babayarira .Nyuma nabwo habonetse undi mubyeyi utwite ahita amubwira ngo asohoke, “

Uwunganira mu mategeko  la galette, Maitre,Ntwaza ya  Mugabo Almond, yavuze ko umukozi wasezerewe mu kazi ibyo yagombaga guhabwa yabihawe.

Ati “Twaberetse ko basubikiwe amasezerano kubera impamvu za COVID-19, bakajya bahinduranya na bagenzi babo ariko bo bajya muri sendika kuvuga ko birukanywe.Noneho tubwira Sendika y’abakozi tuti niba batagishaka kugaruka mu kazi, ntabwo dushaka kujyana nabo mu nkiko.Nibadutegeke indishyi twakagombye kubaha, turangizanye mu bwumvikane, barazidutegeka turanabishyura.”

- Advertisement -

Yakomeje agir ati “Turemeza ko ibyo twagombaga kubaha twabibahaye,tunasaba ko baza tukabaha n’ibimenyetso by’ibyo twemeza byose.”

Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Nyarugenge,Rugumya Seth,yavuze ko kibazo cyabo cyakemuwe bityo ko aho batanyuzwe bagana inkiko.

Ati “Bahujwe n’umukoresha wabo, abo batumvikanye , bahawe inyandiko zibohereza mu rukiko.”

Aba bakozi barasaba ko barenganurwa kuko umukoresha wabo akoresha ububasha afite mu kubabuza uburenganzira bumwe na bumwe kandi bimererwa n’amategeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW