Urujeni yakomeje avuga ko hari komite ishinzwe kugenzura ko utubari twujuje ibisabwa kugira ngo dutangire gukora. Yaburiye abantu barimo kwiha uburenganzira bwo gutangira gukora batarigeze babisaba ngo basurwe bemererwe cyangwa bahakanirwe.

Musabyimana Immaculee umwe mu bafatiwe muri ako kabari yasabye imbabazi ku makosa we na bagenzi be bakoze

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza.

Yagize ati” Bariya bantu bafatiwe mu kabari mu gicuku barimo kunywa banabyina. Icya mbere bari mu masaha ya nyuma ya saa tanu aho buri muntu wese agomba kuba yageze aho ataha, ikindi  bari barimo kubyiganira ahantu hafunganye. Bariya bantu barenze ku mabwiriza nyamara hashize igihe kinini hari ubukangurambaga busobanura amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda COVID-19.”

- Advertisement -

CSP Sendahangarwa yibukije abafite utubari ndetse n’abatugana ko COVID-19 ntaho yagiye, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Bariya bantu uko ari 59 bamaze gufatwa bajyanwe muri Sitade ya ULK baraganirizwa bongera kwibutswa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 banibutswa amabwiriza yo kukirinda nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande. Akabari kahise gafungwa mu gihe hagishakishwa nyirako.

Bajyanywe muri Stade ya ULK ku Gisozi barigishwa hanyuma bacibwa amande
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP WEBSITE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW