Kigali: Yavuze uko yizezaga akazi abagore n’abakobwa akabasambanya nyuma akabiba

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 

*RIB ivuga ko mu byo akurikiranyweho harimo kwanduza ku bushake indwara zidakira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bagaragaza Theogene ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwanduza undi indwara ku bushake, n’ubwambuzi bushukana.

Bagaragaza asaba imbabazi ku byo yita ubugwari

RIB ivuga ko ibi byaha yabikoze nyuma yo gushuka abagore n’abakobwa abizeza akazi.

Bagaragaza Theogene watawe muri yombi na RIB, ngo yabeshyaga abagore n’abakobwa ko yababoneye akazi, nyuma akabashuka akabasaba ko bahurira ahantu aribwo yabasambanyaga, ndetse akabiba ibyo bitwaje nk’amafaranga n’amashakoshi.

Asanzwe atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Nzeri 2021, ubwe yivugiye ko ibi bikorwa yabitangiye muri Gicurasi 2021.

Ngo yifashishaga Facebook akandikira umukobwa, nyuma yo kumenyerana akamubeshya ko amufitiye akazi k’ubwubatsi mu kigo kitabaho, akababwira ko bazajya bacunga ibikoresho.

- Advertisement -

Umwe mu bakowa yasambanyije avuka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kisaro, ngo yamusabye kuza i Kigali ariko agambiriye kumucucura utwe harimo igikapu na telefone.

Abagore n’abakobwa batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa, babiri muri bo yabatwaye utwabo nyuma yo kubasambanya,  harimo n’uwo yanduje indwara zidakira.

Bagaragaza yumvikana avuga ko abo yasambanyije bose bari babyumvikanye, gusa ariko nyuma yaho yahitaga abaha imiti isinziriza ubundi akabacyuza umunyu, utwabo akadutwara akagenda.

Uyu mugabo bigaragara ko akiri muto asaba imbabazi ku bwo gusebya umuryango nyarwanda, yemera ko ibyo yakoze ari ubugwari.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwibukije abaturarwanda cyane cyane urubyiruko ko bakwiriye kugira amakenga ku babizeza akazi, nk’uko umuvugizi warwo w’umusigire, Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho.

Ati “Abantu bose bagomba kugira amakenga. Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugahererwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.”

Dr Murangira yakomeje ashimira abatanga amakuru kugira ngo abantu bafite umugambi mubisha batabwe muri yombi, maze bakaryozwa ibyo baba bakoze.

Bagaragaza Theogene, yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mu bamushinja ko yabakoreye ubu bugizi bwa nabi. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe harimo gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

 

Icyo amategeko avuga ku byaha akurikiranyweho

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ugihamijwe n’urukiko ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000Frw) ariko atarenze eshanu (5,000,000Frw).

Ni mu gihe icyaha cyo kwanduza undi indwara, itegeko rivuga ko umuntu wese wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu (300,000Frw) ariko atarenze Magana atanu(500,000Frw).

Iyo indwara yanduje ari indwara idakira, igifahano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Ku rundi ruhande, umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya 10 na 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri.

RIB ivuga ko nyuma yo gusambanya abaguye mu mutego we yabibaga ibyo bitwaje harimo amashakoshi, telefone ngendanwa n’amafaranga
Uyu wafashwe yemera ko ibyo ashinjwa yabikoreye abagore 5

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW