Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abarinzi b’Ibyambu mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Leta itazihanganira abayobozi na Dasso bakubita abaturage, uzongera gufatirwa muri ibyo bikorwa azahita yirukanwa nta nteguza.
Ibi Minisitiri Gatabazi yabivuze nyuma y’inkuru y’i Karangazi y’umugabo witwa Safari George uherutse kuniga umukozi w’Urwego rwunganira Akarere mu mutekano DASSO , uyu Dasso yari hamwe n’umuyobozi w’Akagari waje guhagarikwa mu kazi.
Minisitiri Gatabazi JMV yanenze iyi myitwarire idahwitse y’abayobozi bitwaza DASSO bagahutaza abaturage, yagarutse ku baturage batumvira ubuyobozi abibutsa ko bazahura n’urukuta rw’amategeko nta kujenjeka.
Gatabazi ati: “Umuturage ni umuntu w’agaciro, ni uw’iki gihugu, umuturage arigishwa, n’inka barayirongora ntibayikubita, kirazira kirazirizwa gukubita umuturage w’iki gihugu, wamusobanuriye wamwigishije rwose ntabwo yakwanga kuko abanyarwanda barumva cyane, ashobora kukunanira uyu munsi ariko ejo ntiyakwanga, umubare munini wabo urumvira ushatse wavuga ko ari 99%.”
Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko nta muyobozi ufite inshingano zo gukubita umuturage ndetse ko bigayitse kubona umuyobozi ajya mu mitsi n’umuturage.
Ati “birasuzuguritse ntiwabona uko ubisobanura, biriya byabaye turabinenze kandi turabigaye. kandi turizera ko abayobozi bo muri Nyagatare n’Iburasirazuba bitazongera kubaho, uzabikora tubivugiye ahangaha ntayindi nteguza azirukanwa.”
Minisitiri w’Ubutegesi bw’Igihugu yihanangirishe abakozi ba DASSO banga kwiteranya naba Gitifu bakabagira ibikoresho byabo abasaba kwitwara neza mu kazi no gushyira mu bikorwa inshingano zabo badahutaje abaturage.
Minisitiri Gatabazi JMV yashimiye abarinzi b’ibyambu 402 biganjemo urubyiruko kuba barahisemo gufasha igihugu cyabo guhangana n’ibyaha byambukiranya umupaka birimo magendu n’ibiyobyabwenge.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: @RWANDAEAST
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW