Kirehe: Abarobyi bimuwe ahaba imvubu barasaba kwemererwa kubaka inzu bugamamo imvura

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abarobyi b’amafi bibumbiye muri Koperative KOADUNA bakorera uyu mwuga ku kiyaga cya Rwampanga cyo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe ,barasaba inzego z’ubuyobozi kubaha uburenganzira bwo kubaka inzu bugamamo imvura cyangwa izuba no kuyibikamo ibikoresho.

Aba barobyi bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira batagira naho babika ibikoresho.

Abarobyi basaba ibi ni abahoze bakorera mu Kagali ka Mpanga ,ariko kubera imvubu zigize no kwica umwe muri bo ubuyobozi bubimurira mu Kagali ka Mushongi.

Bamwe mu baganiriye n’UMUSEKE bavuga ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bageze i Mushongi, biyubakiye inzu nto bageze igihe cyo gusakara ubuyobozi burabahagarika nyamara ariho bari kuzajya babika ibikoresho mu gihe batashye kugirango bicungirwe umutekano.

Nsengiyumva Jean Bosco Ati”Mu by’ukuri hari byinshi twagezeho dushima ariko tubangamiwe nuko ntaho twugama imvura nkuko yanatangiye kugwa ,ubwo rero mudukorere ubuvugizi tube twasakara inzu yacu kuko biratubangamiye.”

Ngerageze Emmanuel Ati “Nta nzu dufite imvura iragwa tukanyagirwa ,ntitugira aho tubika imitego yacu n’abazamu babura aho barara urumva ko tubangamiwe rwose.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga Ntambara John asobanura ko impamvu bariya barobyi babujijwe gukomeza kubaka inzu ari uko bubatse ku butaka buri kuri metero 50 uvuye ku kiyaga ubusanzwe amategeko atemerera buri wese kubwubakaho.

Ati”Turabizi ko bakeneye inzu ,ariko hariya bubatse ntabwo bahemerewe ari yo mpamvu twabahagaritse.”

Icyakora uyu muyobozi avuga ko bari kuganira na Koperative yabo ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA ,kugirango barebe aho iyo nzu bifuza yakubakwa .

- Advertisement -

Ati”Turizera ko bizashoboka ko bubaka ahandi hatari muri ziriya metero ,kuko uburobyi ari umwuga ufatiye uyu Murenge runini cyane cyane mu bijyanye no kurwanya imirire mibi.”

Ubusanzwe Koperative KOADUNA ifite ikicaro ku Murindi wa Nasho muri aka Karere ka Kirehe, ariko ikagira amashami bitewe n’ikiyaga abanyamuryango baroberaho.

Kuri iri shami rya Rwampanga ryo mu Murenge wa Mpanga, habarizwa abarobyi 95 barimo abagore 10.Ubuyobozi bwaryo buvuga ko bashobora gusarura toni ziri hagati y’eshanu n’esheshatu z’amafi buri kwezi.

Barasaba kwemererwa gusakara iyi nzu, ubuyobozi buvuga ko baybatse ahatemewe.
Aha Rwampanga, byibura bashobora gusarura toni ziri hagati y’eshanu n’esheshatu z’amafi buri kwezi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT