Kirehe: Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gukemura amakimbirane aboneka mu matsinda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikoranabuhanga rigiye kwifashihwa mu gukemura amakimbirane yagaragaraga mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya  mu Karere ka Kirehe.

Ubusanzwe kwizigama bikora abanyamuryango bateranye

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo ku bufatanye na Trocaire Rwanda  batangije iri koranabuhanga ryitezweho gukemura amakimbirane.

Ivuga ko ku ikubitiro ryatangirijwe ku matsinda 103 yashinzwe na Caritas Kibungo akorera muri Paruwasi ya Rusumo.

Iri koranabuhanga rizifashishwa  na buri munyamuryango w’itsinda akoresha telephone ye  mu kwizigama no kugurizwa, bikazakemura amakimbirane yavukaga mu kwizigama mu gihe cya COVID-19, amakimbirane avuka igihe cyo kugabana, kwambura mu matsinda ndetse n’uburyo bwo gutanga inguzanyo  n’andi makimbirane.

Ikindi ni umutekano w’amafaranga kuko igihe cyo kugabana byabasabaga kwicara bafite amafaranga menshi bari kugabana ku buryo habaga hari impungenge ko umujura cyangwa undi mugizi wa nabi yayabambura kuko hari ubwo bicaraga bafite miliyoni 8Frw mu ntoki bagomba kuyagabana.

Bashima ko uburyo bw’ikoranabuhanga bazajya bayasanga kuri za konti zabo za bank cyangwa kuri mobile money.

Gatera Joseph uyobora rimwe mu matsinda yatangiye ubu buryo agira ati ”Hari igihe tumara kugabana umugore twamara kumuha umugabane we, umugabo we akaba yahageze agashaka ko ayamuha yose cyangwa ngo amuheho ayo kunywa inzoga, umugore yabyanga kuko aba afite umushinga yayapangiye ubwo amakimbirane akavuka tukajya gukiza. Ikoranabuhanga ho tuzajya tugabana ayabone kuri telephone atari ukuyahabwa mu ntoki, bizakemura icyo kibazo.”

Akirabaje Gregoire  uyobora  irindi tsinda yagize ati ”Ubu buryo buziye igihe kuko hari amakimbirane twahuraga na yo azashira. Nk’ubu hari abantu bitwazaga COVID-19 ntibizigame twababaza bati guterana ntibyemewe bigatera amakimbirane. Ubu rero bazajya bakoresha telephone. Kwaka inguzanyo wasangaga hari aho abayobozi b’amatsinda biha menshi cyangwa bakiguriza kenshi, ubu rero sisiteme ntizabibemerera. Ni byinshi bizakemuka.”

- Advertisement -

Amakimbirane mu matsinda yatumye hari menshi yagiye asenyuka ariko nyuma yaho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itangiriye gufasha mu kuyakemura ubu amatsinda arenga 40 mashya yaravutse mu mwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Nyamugari.

Iri koranabuhanga kandi ngo rije gukemura ikibazo cy’ibihano n’amande yacibwaga amatsinda kuko bahuye muri iki gihe kandi amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abuza guhuza abantu batipimishije, kuko umuntu yizigama bitagombye kumusaba ko ahura n’abandi ahubwo akoresheje telephone ye.

No kugabana bikorwa abagabana bafite cash aho, bityo ikoranabuhanga rizongera umutekano w’amafaranga

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo ivuga ko iki gikorwa cy’ikoranabuhanga bari kugikora ku bufatanye na Trocaire Rwanda kandi ko bizera ko kizafasha aya matsinda mu gukemura amakimbirane yavukaga cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Padiri Aimable NDAYISENGA  agira ati ”Impamvu nyamukuru yatumye dukoresha iri koranabuhanga ni iki cyorezo kuko ingamba zahyizweho zabuzaga abantu guhura, bityo kwizigama bikagorana, hamwe hakavuka amakimbirane. Twegereye Trocaire Rwanda  batwemerera gufasha muri icyo gikorwa. Ibi bizanafasha mu iterambere ry’amatsinda kuko bizatuma umutungo wayo ucungwa neza.”

Komisiyo yifashishije kompanyi ya Exuus Ltd isanzwe ikora ibijyanye n’ubu buryo bwo kuzigama hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba inafite uruhusa rwa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Uburyo bwo kwizigama hakoreshejwe ikoranabuhanga bukorwa hifashishijwe telephone aho umunyamuryango yizigama akoresheje amafaranga afite kuri Mobile money cyangwa airtel money.

Uretse kwizigama, ashobora no kwaka inguzanyo akoresheje telephone maze abashinzwe inguzanyo mu itsinda bakayemeza ubundi agahita amugeraho atavuye aho ari kuko ahita ajya kuri konti ye ya MoMo.

Biteganijwe ko  iri koranabuhanga rizagezwa no mu yandi matsinda yatangijwe na Caritas Kibungo ari hirya no hino muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo agera ku 1,146 agizwe n’abagore 9, 719 n’abagabo 1,5024 n’urubyiruko rugera 3, 291.

Hazaherwa ku matsinda ari mu Karere ka Kirehe.

Habayeho guhugura abayobozi b’amatsinda ku bijyanye n’ibyiza ikoranabuhanga rizabazanira
Amatsinda afasha abaturage bafite amikoro make kuzamuka mu bukungu igihe amafaranga yabo yacunzwe neza
Abanyamuryango b’amatsinda bishimiye ko ikoranabuhanga rizatuma buroherwa kwishyura bazigama cyangwa igihe cyo kugabana

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW