Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi b’Amavubi bazasakirana na Uganda Cranes

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakinnyi 36 bakina imbere mu gihugu n’abakina hanze y’u Rwanda bamaze kuba bahamagarwa n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’imikino ibiri bagomba guhuramo na Uganda Cranes mu gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2022.

Abakinnyi b’Amavubi bazakina na Uganda Cranes bamaze guhamagarwa na Mashami Vincent

Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uheruka gutsindwa na Mali igitego 1-0 akanganyiriza na Kenya i Kigali ubusa ku busa, yamaze kuba ahamagara abakinnyi 36 agomba gutoranyamo 23 bazakina na Uganda mu kwezi gutaha.

 Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza mukuru w’Amavubi Masgami Vincent

Abanyezamu (Goalkeepers)

Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe arabona), Gahungu Habarurema (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali)

 Abakina imbere y’umuzamu (Defenders)

Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (As Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (Ntakipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal)

Abakina hagati mu kibuga (Midfielders

- Advertisement -

Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe, biravugwa ko yasinyira Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Niyibizi Ramadhan (As Kigali).

Abakina basatira izamu bashaka ibitego (Forwards)

Kagere Medie (SIMBA SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (GASOGI UNITED), Hakizimana Muhadjir (POLICE FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda), Mugunga Yves (APR FC).

Imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Uganga iteganyijwe tariki 7 na 10 Ukwakira 2021. Umukino ubanza Amavubi Stars azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa moya z’ijoro,  umukino wa kabiri ukazabera i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, bagomba gutangira umwiherereo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, bakazajya bakorera imyitozo ya kumanywa kuri Stade Amahoro I Remera. Imyitozo ya nimugoroba ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali.

Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, U Rwanda ruri mu itsinda E rurikumwe n’amakipe y’ibihugu ya Uganda, Mali na Kenya.

U Rwanda nta mukino n’umwe rwari rwatsinda muri iri tsinda, icyo Amavubi yakoze gikomeye ni ukunganyiriza na Kenya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu muri iri tsinda E n’amanota 2, mu gihe Amavubi ari aya nyuma n’inota rimwe gusa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW