Mu mazi ya Tanganyika 2 bishwe barashwe n’ingabo z’u Burundi, abandi 2 bararohama

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*FRDC yavuze ko ari abasirikare ba DR. Congo bishwe n’ingabo z’u Burundi

Polisi yo mu Burundi yishe abantu 4 bitwaje intwaro bari mu Kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’Intara ya Rumongi mu Majyepfo y’u Burundi.

U Burundi buvuga ko abarashwe bukibafata nk’amabandi yari yitwaje intwaro

Byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ubwo aba bantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro bahanganye bikomeye n’igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi gifatanyije na Polisi.

Igisirikare mu kiganiro cyagiranye n’itangazamakuru, cyavuze ko cyatabajwe n’abarobyi mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

Aba barobyi bari babonye abantu bitwaje intwaro bibatera amakenga. Bari mu bwato buto mu Karere k’amazi ya Minago mu Ntara ya Rumonge mu Majyepfo y’Igihugu.

Igisirikare cyemeje ko cyarasanye na bo maze abantu babiri bapfa barashwe, abandi babiri basoma nkeri bicwa n’amazi.

Ijwi ry’Amaerika dukesha iyi nkuru ryatangaje ko abashinzwe umutekano mu Ntara ya Rumonge bemeza ko ako gace kamaze iminsi kabangamiwe n’abajura.

Abashinzwe Umutekano  mu Ntara ya Rumonge bemeza ko abajura bikekwa ko baba baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Intara ya Rumonge, Consolateur Nitunga yahumurije abaturage abizeza ko igipolisi n’igisirikare byahagurukiye icyo kibazo cy’abajura ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi buri mu kiyaga cya Tanganyika.

Umuyobozi w’Intara ya Rumonge yavuze ko akeka ko abishwe ari abajura bamaze iminsi bateje impagarara mu kiyaga cya Tanganyika.

Polisi n’Igisirikare byerekanye intwaro zafatanywe abo bantu. Muri zoharimo imbunda 2 n’amasasu yazo, grenade 2 , amavuta na moteri by’ubwato.

Abarobyi bakorera hafi ku kiyaga basabwe kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe cyose babonye ikintu gitaye inkeke.

 

FRDC yemeje ko abapfuye ari abasirikare bayo barwanira mu mazi

Ku rundi ruhande igisirikare cya DR.Congo kivuga ko abapfuye ari abasirikare bacyo nk’uko Maj. Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’ingabo zishinzwe kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyepfo yabitangarije SOS Médias Burundi.

Yavuze ko abasirikare babiri barwanira mu mazi ku ruhande rw’ingabo za FARDC baguye mu mirwano yabashyamiranyije n’abasirikare barwanira mu mazi ku ruhande rw’u Burundi, ngo undi yafashwe ari muzima.

Ati “Imirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, abairikare babiri ba FRDC bo mu mutwe urwanira mu mazi bapfiriye mu gukozanyaho n’ingabo z’u Burundi, undi wa gatatu yarafashwe. Hari ibiganiro bigamije gushaka uko yarekurwa agasubira mu gihugu.”

Maj. Dieudonné Kasereka avuga ko kuriya gukozanyaho byaturutse ku mwijima n’itumanaho ritagenze neza mu kiyaga jya Tanganyika ngo abasirikare b’impande zombi babashe kumvikana.

U Burundi bwo buvuga ko bariya bantu bishwe bagifatwa nk’amabandi yitwaje intwaro kubera ko uburyo binjiye ku ruhande rw’amazi yabwo bisa n’ubukoreshwa n’amabandi yayogoje abakoresha amazi ya Tanganyika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW