Muhanga: Min Gatabazi yijeje abashinzwe irangamimerere ko bagiye kongererwa ubumenyi mw’ikoranabuhanga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abashinzwe irangamimerere ku rwego rw’Imirenge bagiye kongererwa ubumenyi noguhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bikazafasha kubika amakuru igihe kirekire

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abashinzwe irangamimerere bagiye guhabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abakozi bashinzwe irangamimerere bo mu Karere ka Ruhango, Nyanza na Rutsiro mu mahugurwa yabereye i Muhanga.

Aba bakozi ku rwego rw’Imirenge bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga bigiye gutuma barushaho kunoza akazi kenshi bakoraga bandikisha intoki kandi bikabatwara igihe kinini.

Bakavuga ko bifashishaga ibitabo n’impapuro rimwe na rimwe wasangana bibitse amakuru ku buryo butaramba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie ni umwe mu bahuguwe, avuga ko Irangamimerere ryigishwa aba bayobozi rikomatanye n’ibarurishamibare, kandi ko Leta y’u Rwanda yabishyizemo ingufu kugira ngo binoze igenamigambi ry’igihugu kuko abasanzwe batanga serivisi z’irangamimerere ku rwego rw’Imirenge bahamya ko rizafasha kwirinda amwe mu makosa.

Ati:”Gukoresha iri koranabuhanga, bizajya bituma tubika amakuru mu buryo bwiza.”

Emmanuel Ntivuguruzwa Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, Avuga ko nta we uzongera gushyingirwa mu Murenge umwe ngo ajye gukora amakosa mu wundi bamushyingire ubwa kabiri nkuko hamwe na hamwe byari bisanzwe bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze kandi ko mu mezi atandatu nibura ari imbere iyandikwa mu irangamimerere rizaba rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku kigero cya 100%. Akavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikoresho n’ubumenyi bizabe byagejejwe mu nzego soze zitanga serivisi irebana n’irangamimerere.

- Advertisement -

Minisitiri Gatabazi avuga ko ubu bumenyi ku ikoranabuhanga, buzagera no ku rwego rw’Akagari kuko ibikoresho by’ibanze bazaba babihawe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko iri koranabuhanga ryitezweho gukuraho ihindagurika ry’amakuru mu irangamimerere ahereye ku rugero rw’umuntu wasangaga afite numero nyinshi zimuranga bitewe naho yiyandikishije kwa muganga, ku ishuri n’ahandi.

Gusa akavuga kuri ubu numero umwana azahabwa akivuka ariyo izajya imuranga ubuzima bwe bwose.

Abasoje aya mahugurwa, ni cyiciro cya nyuma, kuko abandi bakozi b’Irangamimerere bo mu Turere 27 bayashoje mu minsi yashize.

Abamaze guhabwa ubu bumenyi mu gihugu ni abakozi bagera kuri 892 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abashizwe irangamimerere ndetse n’abakozi bashinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw’Uturere.

Aba bakozi bavuze ko hari amwe mu makosa yakorwaga mbere yuko bigishwa ikoranabuhanga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga