Muhanga: Urimubenshi yabwiwe ko indwara ye izavurirwa hanze y’u Rwanda, arasaba ubufasha

webmaster webmaster

Urimubenshi Léonidas yafashwe n’indwara yo mu muhogo idatuma abasha kugira icyo afungura, avuga ko yasezerewe mu bitaro bamusaba ko ajya kwivuriza hanze y’Igihugu kandi nta bushobozi afite.

Urimubenshi bimusaba ko ajya kwipfukisha mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe

Urimubenshi Léonidas wo mu Mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, yabwiye Umuseke ko iyi ndwara yo mu muhogo yamufashe muri Nzeri 2020.

Uyu mugabo avuga ko mu bushobozi bukeya agerageza kwivuriza i Kabgayi no mu Bitaro bya Kaminuza i Butare ntibyakunda.

Avuga ko  icyo gihe cyose atabashaga kugira icyo afata kuko yumvaga ababara.

Yagize ati: ”Ejo bundi Abaganga baransezereye, bansaba ko nshakisha ubushobozi bwo kujya hanze ariko nta bwo nabona.”

Urimubenshi yavuze ko Abaganga bamusuzumye, basanga mu muhogo we harimo ikibyimba kinini, bamubwira ko hanze y’igihugu ariho bagerageza kumubaga.

Gusa, i Kabgayi babonye agiye kwicwa n’inzara, bamubaga mu nda kugira ngo bashyiremo umupira uzajya umworohereza kugeza ibiryo ashyira mu gifu.

Uyu muturage avuga ko usibye kwipfukisha ibisebe akora ubu, asa n’utegereje umunsi we wa nyuma, cyangwa gutabarwa akajya hanze kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko ingengo y’imali yagenewe kugoboka abafite ibibazo by’imibereho idahagije.

- Advertisement -

Yagize ati: ”Mu bushobozi bw’Akarere ntihaboneka amafaranga gaha abashaka kwivuriza hanze keretse dufashe ingengo y’imali yose y’umwaka.”

Kayitare yavuze ko ubu bufasha butangwa na Minisiteri y’Ubuzima yonyine.

Uyu Muyobozi avuga ko uyu muturage agomba kwifashisha impapuro zo kwa muganga zimusaba kwivuriza mu mahanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Niyingabira Julien yavuze ko hari inzira ikibazo cy’umurwayi kigomba kunyuzwamo.

Akavuga ko umurwayi  akwiriye kubanza kwivuriza mu Kigo Nderabuzima byananirana akoherezwa mu Bitaro by’Akarere kugeza ku by’Intara, cyangwa muri Fayçal.

Ati: “Iyo byose byanze bandikira ”Medical Referrer Board” byananirana bakandikira Minisiteri w’Ubuzima.”

Iyo muganira n’uyu mugabo bisaba gutega amatwi kuko ijwi ritumvikana mu buryo bworoshye.

Ibiryo byoroshye babinyuza mu mupira

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.