Nkomezi Alexis yanze gutangira imyitozo muri Mukura VS atarishyurwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma yo kwemererwa gutangira imyitozo yitegura shampiyona ya 2021-2022, Mukura Victory Sports et Loisirs hari abakinnyi bayo banze kujya mu myitozo badahawe amafaranga ikipe ibagomba.

Nkomezi yanze gutangira imyitozo muri Mukura atarahabwa amafaranga ikipe imugomba

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe banze kujya mu myitozo atabanje guhabwa amafaranga ikipe imurimo, ni Nkomezi Alexis ukina hagati mu kibuga.

Amakuru yizewe UMUSEKE yamenye, ni uko tariki ya 01 Nzeri 2021 ubuyobozi bwa Mukura VS bwahuye n’uyu mukinnyi, impande zombi zemerenya ko zigiye gukemura ikibazo agakomeza akazi.

Icyo gihe, ubuyobozi bwa Mukura bwahavuye bwemeye ko bugiye kwishyura Nkomezi amafaranga ye bumufitiye. Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Gasana Jérôme yari yabwiye uyu mukinnyi ko amafaranga ye agiye kuyamushyirira kuri konti ye ariko birangira atabikoze.

Byaje kurangira Nkomezi asabwe kwihangana akaza gukomeza akazi, mu gihe amafaranga ye ari gushakwa. Uyu mukinnyi na we yabasabye ko babanza gukemura ikibazo nk’uko babyemeranyije ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Amafaranga uyu mukinnyi yishyuza, ni ayo yagombaga guhabwa ubwo yasinyaga amasezerano [Recruitment], ariko icyo gihe yahawe igice ikindi gice bumvikana ko azagihabwa nyuma yo gusinya amasezerano.

Nkomezi ubwo yagarukaga muri Mukura VS, yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ariko umwaka we wa mbere ntabwo wamubereye mwiza kubera ibibazo by’imvune. Bisobanuye ko asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Mu bandi bakinnyi bivugwa ko iyi kipe ifitiye amafaranga, harimo na myugariro w’ibumoso, Mutijima Janvier.

- Advertisement -

Umuyobozi mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme yemereye UMUSEKE ko bahamagaye uyu mukinnyi ngo agaruke mu kazi ariko batazi impamvu ataraza.

Ati “Twaramuhamagaye ngo aze mu mwiherero ariko ntaraza. Ibyo ntabwo nabimenya, ariko niyo twaba dufite icyo tumugomba yakaje akabivuga yageze mu kazi.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko basigaje kwinjiza abakinnyi bane barimo umunyezamu n’abandi batatu bakina mu gice cy’ubusatirizi (8,9,10).

Mukura VS imaze icyumweru kirenga itangiye imyitozo. Iyi kipe kandi yaguze abakinnyi barimo Habamahoro Vincent wavuye muri Kiyovu Sports, Kubwimana Cedric utari ufite ikipe, Patrick wari uherutse muri Heroes FC, Muhoza Trèsor wavuye muri Musanze FC na Kayumba Soter bamaze kumvikana usigaje gusinya.

Mukura yatakaje abakinnyi barimo Niyonkuru Ramadhan wagiye muri Kiyovu, Iragire Saidi wagiye muri Rutsiro FC na Tuyishime Eric wagiye muri Gorilla FC.

Nkomezi yari yasinyiye Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW