Nyagatare: Ubushinjacyaha bwasabiye Safari gufungwa iminsi 30

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no kubangamira  inzego za Leta.

Ukuriye Inteko iburanisha yabanje gusoma umwirondo w’uregwa ari we Safari George  maze amenyeshwa icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no kubangamira inzego za Leta.

Mu rukiko Umushinjacyaha  yavuze ko inka uko ari 14 zavanywe mu rugo rwa Safari maze zikazijyanwa kuragirwa mu mbago z’ikigo cya Gisirkare, abayobozi b’Umurenge babona ko ziragiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagahitamo kuzifata.

Icyo gihe abashumba babonye ko inzego z’ibanze zahageze bahitamo kwiruka  nabo bahitamo kuzifunga kugira ngo ba nyiri nka bagaragare.

Nyuma Safari George yaje azanye n’abandi basore bagera kuri bane  umushumba we witwa Mugabo Samuel atangira guhohotera ushinzwe umutekano Urwego rushinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere DASSO witwa Bizimana Aloys.

Umushinjacyaha yavuze ko  icyo gihe Safari yanyuze inyuma ajya gufunguza inka ku ngufu  maze DASSO yiruka inyuma kuri Safari kugira ngo amufate.Dasso icyo gihe yahise ikubitwa umutego, itangira kunigwa.

Safari  wagaragaye mu rukiko atambaye amapingu, ahawe umwanya ngo yiregure, yavuze ko icyo gihe  inka zari zivuye mu rwuri zigiye gushoka mu idamu  kandi ko zagombaga kunyura mu nzira hafi y’ikigo zafatiwemo.

- Advertisement -

Yavuze ko umwana we yamuhuruje avuga ko umuhungu babereye se wabo Mugabo Samuel akaba yararagiye ,  amerewe nabi.Icyo gihe akihagera, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Musenyi.Twahirwa Gabriel, yategetse ko yafatwa maze DASSO  yiruka kuri Safari.

Mu rukiko Safari yakomeje kwisobanura avuga ko icyo gihe , DASSO yamusagariye kandi ko nta bundi buryo yarafite  bwo kwitabara uretse kwirwanaho ndetse ko yari yabanje gukubitwa.

Uwunganira mu mategeko Safari George, Maitre Mukwiza Fidel, yavuze ko n’umushumba we yari yabanje gukubitwa.

Safari George ndetse n’umwunganizi we basabye ko  yakurikiranywa adafunze kuko atuye mu gace ka Musenyi imyaka isaga 25.

Nyuma yo kwiregura,Ubushinjacyaha bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umucamanza yategetse ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umwanzuro uzatangazwa tariki 09 Nzeri 2021, saa cyenda z’amanywa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW