Nyamasheke: Uwavugaga ko yakubiswe inkoni azira gutora Umukuru w’Igihugu, arishimira ko yatangiye kuvuzwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nzasaba Muhammad wavutse mu mwaka wi 1981 arishimira ubuvugizi yakorewe ndetse kuri ubu akaba yaratangiye kuvurwa.

Nzasaba Muhammad yatangiye kuuzwa nyumay’inkuru yakozwe n’UMUSEKE

 Tariki ya  28 kanama 2021 UMUSEKE  wari  wabagejejeho inkuru ya Nzasaba wo mu mudugudu wa Murwa, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa kagano mu karere ka Nyamasheke aho  yavugaga ko acyeka ko inkoni yakubiswe muri 2003 arizo zamuviriyemo ubumuga.

Mu kiganiro yari yagiranye  n’UMUSEKE icyo gihe ,  yari yavuzeko asaba ubuyobozi n’abandi bagiraneza ko bamufasha kuvuzwa ko we n’umuryango we bagerageje ubushobozi bukababana buke .

Nzasaba  Kuri ubu arishimira ko Ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye kwita ku kibazo.

Yagizeati” Nabonye Umuyobozi w’Akarere,  Umuyobozi Wungirije w’Akarere ,Uw’ Akagari na mudugudu bose  baraje baranganiriza bambaza uko bimeze.”

Yakomeje agir ati “ Habaye nka saa cyenda bazana Imbangukiragutabara , banjyana ku Bitaro bya kibogora , bamfata amaraso.  Namazemo iminsi,  kuri ubu natangiye kubona imiti .”

Nzasaba yavuze ko yabwiwe ko azajya agaruka  kwivuza mu bihe bitandukanye  gusa ko agorwa n’uburyo bwo kugera ku Bitaro.

Yagize ati “Maze ibyumweru bibiri mvuye mu Bitaro .Bambwiye ko nzajya njya kwipfukisha nsiba rimwe undi munsi nkajyayo.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ikibazo kigihari ni uko nta kintu na kimwe nshoboye gukora ,buri kimwe barakinkorera ,kuva hano njya  kwipfukisha kugenda no kugaruka binsaba amafaranga igihumbi na magana ane (1400frw)  ntayo mbasha kubona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo ntibwemeranya nawe kuko buvuga ko inkoni yakubiswe atari zo zamuteye ubumuga ko ahubwo ari indwara yizanye.

Umuyobozi w’AKarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, MUKAMANA Claudette ,  yagize ati” icya mbere nabanza gukuraho nk’urujijo ni uko yavugaga ko uburwayi bwe bwatewe n’inkoni yakubiswe, nta bwo aribyo .Ni uburwayi bwizanye ku mubiri we.”

Yakomeje agira ati “Twatangiye ku muvuza, twamujyanye ku Bitaro, hari ibizamini bagiye gupima ngo barebe ko harimo kanseri, nk’uko bigaragara aho urugingo ruhurira n’urundi”.

“ Harahinamiranye, ibizamini turabitegereje muri iki cyumweru, turongera tubaze ibBitaro ko ibizamini byaje.Biramutse bigaragaje ko nta kanseri irimo twamujyana i Gatagara  bakareba ko hari ibishobora kugororoka birimo na byo turabiteganya vuba cyane.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu musaza atigeze agaragaza ikibazo cyo kugera ku Bitaro.

Ati”  Akagari karamusuye ariko nta kibazo yigeze agaragaza kijyanye no kujya kwipfukisha . Centre de santé iramwegereye, abana na Nyirakuru hamwe na Nyirasenge ukomeye ku buryo binashoboka ko bamusunika  mu kagare ariko banakeneye n’ubufasha ni hafi y’Akarere, twese umuntu yakoresha n’imodoka ye akamugeza kuri centre de santé bakamupfuka.”

Uyu muyobozi yasabye imiryango ifite abantu bafite ubumuga kudahisha ikibazo ahubwo bakajya bakigaragaza .

Yakomje Agira ati “ Icyo nasaba abafite umuntu  ufite ubumuga , ni uko bagomba kugaragaza ikibazo kuko iyo babigaragaje hari ubwo hashobora kuboneka n’ubuvuzi .Iyo babihishe birushaho kugenda bikomera kuburyo agera kuvuzwa bitagishobotse.”

Mu karere ka Nyamasheke hari gahunda  bashyizeho abafasha myumvire bazajya bakurikirana imibereho ya buri munsi y’abafite ubumuga.

Umwaka ushize amakoperative ane y’abafite ubumuga yatewe inkunga. Ni mu gihe mu mwaka wa 2019 amakoperative abiri  yari yatewe inkunga. Ubuyobozi buvuga ko gahunda ikomeje bakazatera inkunga andi makoperative .

Mu Karere ka Nyamasheke habarurwa  abafite ubumuga basaga ibihumbi bitanu.

Avuga ko ashimira Ubuyobozi bukomeje kumufasha kwivuza n’ubwo kugera kwa muganga kwipfukisha bitamworohera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW /Nyamasheke