Nyanza: Umugabo yakubiswe inkoni arapfa harakekwa “baramu” be

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo wakubiswe inkoni aripfa, hari abakekwa kubigiramo uruhare barimo baramu be.

Ibiro by’Umurenge wa Busasamana

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ni uko umugabo Tubanambazi Boniface w’imyaka 36 y’amavuko mu masaha ya saa tatu z’ijoro umugore we yatabaje ko ari kumukubita kandi yasinze, irondo ryatabaye biyemeza kujyana Boniface kuri Polisi bageze mu nzira umugore we yavuze ko hari ibintu ashaka kujya kubika biba ngombwa ko basubirayo.

Ubuyobozi buvuga ko byasaga n’aho umugore yiyunze n’umugabo, muri uko gusubira inyuma ngo baje kumenya ko yari yahamagaye basaza be (baramu n’umugabo we) baramukubita bamutegeye mu nzu bataha.

Tubanambazi yahise atabaza hatabara irondo rya Bigega.

Umwe mu batanze amakuru ati “Nagiyeyo mu gitondo nsanga umugabo yanegekaye biba ngombwa ko mujyana kuvurirwa ku ivuriro ryigenga bansaba kumujyana ku ivuriro rya Leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yagejejwe ku Bitaro ahita apfirayo.

Ati “Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane abamukubise abo ari bo ngo bakurikiranwe. Birakekwa ko yaba yakubiswe inkoni bitewe n’amakimbirane afitenye n’umugore we.”

Bizimana yakomeje avuga ko amakimbirane yo mu muryango agenda agaragara ariko nk’ubuyobozi bagenda babicyemura bityo ko abaturage bakwiye kwegera abayobozi bakajya babafasha hakiri kare.

- Advertisement -

Boniface wari warashakanye n’umugore we yitabye Imana asize abana babiri. Umurambo we uri mu Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, RIB na yo ikaba yatangiye iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA