Nyanza: Umugabo yapfuye bikekwa ko byagizwemo uruhare n’abamusanze mu nzu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu mudugudu wa Mugina, mu Kagari ka Mugina mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umugabo bikekwa ko rwagizwemo uruhare n’abantu bamusanze mu nzu.

Umurenge wa Muyira uri mu igize Akarere ka Nyanza

Ku wa 25 Nzeri 2021 mu masaha y’igicuku ahagana saa saba  uwitwa Mutangana Joseph w’imyaka 59 y’amavuko yasanzwe mu nzu n’abantu bikekwa ko bari abajuru baje kwiba baramukubita na we atabaza irondo riratabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko irondo ryatabaye bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima.

Ati “Bamuhaye imiti asubira mu rugo kuko nta gikomere yari afite bukeye ajya ku Bitaro by’i Nyanza, twumva inkuru mbi ko yitabye Imana aguyeyo.”

Gitifu akomeza avuga ko inzego bireba zirimo urw’Ubugenzacyaha (RIB) ziri gukurikirana ikibazo ngo barebe ko hari aho bihuriye n’abo bantu bamusanze mu nzu kuko uwakekwagwaho kumutera yafashwe.

RIB yafashe uwitwa Rwemera Eric w’imyaka  36 y’amavuko bahimba Rusake, ari mu bakekwa bateye mu rugo rwa Mutangana.

Muhoza Alphonse ati “Uwaketswe wafashwe birashoboka ko yari kumwe n’abandi bantu babiri, gusa irondo ryamenyemo uwo bita Rusake cyane ko yari asanzwe akekwaho ubujura.”

Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye abaturage gukora cyane bataringiye kubona ibyo batakoreye kugira ngo umutekano ukomeze kubaho buri wese abe ijisho rya mugenzi we, arinde undi.

- Advertisement -

Ati “Twese turindane kugira ngo hubakwe u Rwanda twifuza.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA