Nyarugenge : Bahize kurandura burundu COVID-19 biherewe mu ngo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abaturage bo mu Kagali ka Nyakabanda ya Kabiri, Umudugudu wa Kirwa mu murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali bavuze ko bafite intego yo kurandura COVID-19 muri aka gace by’umwiharijo bahereye mu ngo.

Biyemeje kurandura burundu icyorezo cya Covid-19 bahereye mu ngo.

Ibi ni bimwe mu byo biyemeje ubwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nzeri 2021 bari mu bukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 muri aka gace ariko hibandwa mu ngo.

Ubu bukangurambaga bukorwa  abaturage basobanurirwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ari nako harebwa uko yubahiriza.

Bizimana Gonzague, utuye muri uyu mudugudu wa Kirwa,akaba umwe mu bagenzuwe  harebwa uko kwirinda COVID-19 byubahirizwa, yabwiye UMUSEKE ko kuba leta ishyira imbaraga zidasanzwe mu guhangana na COVID-19, bizarushaho bizatuma gitsindwa burundu.

Yagize ati “Kuba batungurana bakareba niba ko ingamba leta yashyizeho zubahirizwa, mbona ari igikorwa cyiza kandi gifite inyugu muri rusange mu kuyirwanya, bikazagera igihe ivaho  burundu.”

Yavuze ko kuba leta yarashyize imbaraga mu kurwanya COVID-19 bizafasha n’abaturage kumenya ububi bw’iki cyorezo.

Yagize ati “ Ntekereza ko abantu benshi tutabyumvaga kimwe,ariko iyo abayobozi bahagurutse bakajya mu baturage urugo ku rundi ntekereza ko byongera ingufu, bigatuma buri wese atarangara.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirwa, Tuyisenge Aimable, yavuze ko ubu bukangurambga bwakozwe hagamijwe kongera gukangura abaturage bataha agaciro ububi bwa COVID-19.

- Advertisement -

Ati “Wasangaga hari aho bamwe biraye, ugasanga hari ahantu hatakiri kandagira ukarabe,ubu bukangurambaga bukaba bubibutsa ko bakwiye gukaza ingamba.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mudugudu hagaragaye abarwaye COVID-19 ndetse haza no kwitaba umuntu umwe azize iki cyorezo bityo ko  bakwiye kuba maso kugira idakomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “ Ishusho byaduhaye ni uko tugomba kongera imbaraga, abantu batarikingiza , barashishikarizwa kujya gufata urukingo kandi bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko hasinywe imihigo igamije kurwanya no gukumira ubwandu mu Masibo, mu Mudugudu kugera ku rwego rw’Akagali.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Akagali ka Nyakabanda ya Kabiri, Ufiteyezu Jean Damascene, yavuze ko abantu bari bafite imyumvire ko COVID-19 igomba kurwanywa ahantu hahurira abantu benshi  ikwiye guhinduka.

Ati “ Akenshi bumvaga y’uko abantu bazayandurira ahahurira abantu benshi,akumva y’uko umugezeho mu rugo muri bube abavandimwe nk’ibisanzwe, agapfukamunwa akagashyira ku ruhande kandi atazi ko aznye bwa bwandu.Niyo mpamvu twashatse gushyiramo imbaraga, twita ku hantu hahurira abantu benshi ariko no mu miryango yabo hadasigaye.”

Yakomeje ati “ Icyo dusaba abaturage ni uko buri wese  yabigira ibye,uru rugamba twese tugafatanya, kuva ku isibo , nibabyumva, ubukangurambaga bugakomeza mu ngo bizaduha imbaraga zo kurandura cyino cyorezo.”

Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’Igihugu wateguwe amarushanwa agamije kurwanya COVID-19 aho , Umurenge uzahiga indi  uzahabwa igihembo cy’imodoka ndetse n’amashimwe atandukanye.

Ni mu gihe umudugudu uzaba uwa mbere  uzahabwa igihembo cya miliyoni ebyiri.

Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi abaturage bashishikarizwa kwirinda no basobanukirwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ubu bukangurambaga bwitezweho gutanga umusaruro ufatika mu guhashya iki cyorezo.
Mu Mudugudu wa Kirwa ubu bukangurambaga bukaba bubibutsa ko bakwiye gukaza ingamba.
Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE