Rayon Sports igiye kurekura abakinnyi batatu batari ku rwego rwayo

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Rayon Sports ishobora gutiza abakinnyi batatu bayo kubera ko bashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina kandi bakiri bato.

Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo yasabwe kujya gushakishiriza ahandi.

Umutoza mukuru w’iyi kipe Masudi Djuma yamaze kubwira abakinnyi barimo myugariro Niyibizi Emmanuel [Kibungo], Mudacumura Jackson[Rambo] ukina mu kibuga hagati na myugariro Iradukunda Axel wazamukiye mu Isonga ko atazabakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Aba bakinnyi bari bagifite amasezerano ya Rayon Sports, aho nka Rambo na Kibungo bari bagifite imyaka 3 y’amasezerano, iyi kipe ikaba ititeguye kuba yabasezerera ahubwo izabatiza bajye ahandi bazabona umwanya wo gukina bazamure urwego bazagaruke bari ku rwego rwayo.

Mudacumura Jackson ni umwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba muri Heroes FC ndetse ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Nyakanga 2019 ubwo basezereraga ikipe ya Etoile de l’Est muri 1/2.
Umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma, aherutse gutangaza ko azakora ikipe y’abakinnyi 28 ariko bakazaba ari abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports atari abana bavuga ngo bazakurira mu ikipe kuko atari irerero.
Niyibizi Emmanuel Kibungo yari agifite imyaka 3 y’amasezerano muri Rayon Sports.
Iradukunda Axel wazamukiye mu Isongayarekuwe na Rayon Sports

UMUSEKE.RW