RBC irashima umusaruro mwiza umaze gutangwa n’inkingo za Covid-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu gihe ibikorwa byo gutanga inkingo bikataje mu gihugu hose Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kiragaraza ko umusaruro w’inkingo za Covid-19 wivugira kuko ubwandu bwagabanutse ndetse n’abaremba, ibintu bigaragazwa n’uko amavuriro yari yongeye gufungurwa ngo yite ku barwayi amenshi yamaze kuba afunga imiryango.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko umusaruro utwanga n’inkingo zatanzwe ari mwiza.

Mu kwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga 2021, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 ntibwahwemaga kwiyongera umunsi ku munsi, ibi byatumye tariki  17 Nyakanga, Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani bishyirwa muri Guma mu rugo kubera ubwandu bwari hejuru ya 70%, aho yaje kongerwaho iminsi itanu yageze tariki 31 Nyakanga 2021, gusa kuri ubu ingamba zarorohejwe aho mu Mujyi wa Kigali isaha yo gutaha ari saa yine z’ijoro.

Ubwoko bushya bwihinduranya bwa Covid-19 yitwa “Delta” buri mu byatumye iki cyorezo gikomeza kugira ubukana buri hejuru mu Rwanda. Ibi byatumye Leta ishyira imbaraga mu gushaka inkingo mu buryo bwihuse, aho habanje gukingirwa ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura. Kugeza ubu abari hejuru y’imyaka 18 bahabwa inkingo uko zigenda ziboneka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko inkingo zimaze gutanga umusaruro ufatika, aho abantu binjira mu bitaro bagabanutse hafi inshuro enye ndetse n’ibitanda byo kwakira abarwayi byinshi bikaba biriho ubusa.

Ati “Abantu bajya mu bitaro baragabanutse kuko mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga buri munsi twakiraga abari hejuru ya 40 barembye, kuri ubu ntibarenga icumi buri munsi. Mbere y’uko Umujyi wa Kigali ujya muri Guma mu rugo, ibitanda tuvuriraho abarwayi ba Covid-19 byari byuzuye ku kigero cya 85%, ariko uyu munsi mu gihugu hose ibitanda biriho abarwayi ni 29% bivuze ko 2/3 by’ibitanda nta barwayi babiriho.”

Dr Sabin Nsanzimana ashimangira ko uyu musaruro mwiza uturuka kuri gahunda nziza ya Leta yo gutanga inkingo ku kigero cyo hejuru mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu hose, akemeza ko mu isuzuma ryakozwe muri Kigali mu bipimo 5000 abarwayi bari 0.7% mu bantu bari batombojwe ahakekwa ko haba ubwandu buri hejuru.

Yagize ati “Iyo Covid-19 izamutse kugeza ubwo Kigali abantu bagumishwa mu rugo kutahakingira ntabwo uba ufashije igihugu kuko ubukungu burushaho kuzahara. Imibare y’abakingiwe mu Mujyi wa Kigali ugerageje kuyihuza n’abarwara usanga hari umusaruro ugaragara. Duherutse gupima abantu 5, 000 tubasanze aho bari cyane cyane ahahurira abantu benshi nka Nyamirambo, Remera, Gitikinyoni, n’ahandi ariko abantu bangana na 0.7% nibo twasanze barwaye. Rubavu, aho twavuriraga abarwayi twamaze kuba tuhafunga, igitangaje twafashe ibipimo 1, 000 haburamo umurwayi n’umwe ibintu bigaragaza akamaro k’inkingo.”

Uyu musaruro kandi w’inkingo zikomeje gutangwa ugaragazwa n’ahantu havurirwaga abarwayi ba Covid-19 hari haratangiye kuba hato, gusa ubu hamwe muri ho hamaze gufunga imiryango. Kuri ubu ahasigaye hari abarwayi ni ibitaro bya Nyarugenge na Kanyinya naho hari umubare muto.

- Advertisement -

Dr. Sabin Nsanzimana abivuga atya “Muri Kigali amavuriro amwe tuvuriramo Covid-19 twari twafunguye yongeye gufunga hari nka Gatenga, Gatsata ndetse na Kanyinya hasigaye abarwayi bake cyane naho turimo tujyana I Nyarugenge. Nyarugenge wajyaga uyisangamo abarwayi  barenga 120 ariko ubu uhasanga abagera kuri 30 nabo baba boherejwe bavuye hirya no hino mu ntara.”

Raporo y’umunsi ya RBC iracyagaragaza ko abandura bashya bari hejuru ya 400, gusa ibi ngo ntibikwiye gutera abantu impungenge kuko abapimwa aba ari abagiye kwipimisha biyumvisheho ibimenyetso, gusa naho harimo impinduka kuko abandura bari kuri 3.9 % na kane n’ibice nyamara mbere byari hejuru y’icumi ku ijana.

 

Gahunda yo gutanga inkingo irakomeje

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, doze zirenga 137,000 z’urukingo rwa AstraZeneca n’inkingo 97,000 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n’Ubushinwa zoherejwe mu Turere 21 mu Ntara zose z’igihugu. Zikazahabwa abafite kuva ku myaka 50 no kuzamura n’abafite indwara zidakira, zitangwe guhera tariki 10 Nzeri 2021.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa urukingo rwa mbere barenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu naho abamaze guhabwa inkingo zombi barenga ibihumbi 920.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, inzego z’ubuzima zikomeza gusaba abantu bose harimo n’abakingiwe gukomeza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Izi nkingo zajyanywe mu turere ziratangira gutangwa tariki 10 Nzeri

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW