RDC: Igitero cy’abitwaje intwaro cyishe abantu 9 i Beni mu gace ka Bashu

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye abantu 9 i Mutendero mu gace ka Bashu mu Karere ka Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abantu 9 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro i Bashu mui Beni.
Ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021 burashinjwa umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda ukomeje guhungabanya umutekano i Beni no mu nkengero zaho.
Mwami Abdoul Kalemire wa 3, umukuru w’gace kayoborwa n’Abashi, yavuze ko abo bagizi ba nabi bateye mu ijoro bica abantu ndetse banatwika inzu n’ibindi bikorwa remezo.
Sosiyete Sivile yo muri Beni yamenyesheje ko abantu 9 ari bo bahasize ubuzima, inzu zatwitswe, hari n’abantu baburiwe irengero bagishakishwa.
Ivuga ko “Icyegeranyo cy’ibanze, hari abantu benshi tutaramenya irengero ryabo kugeza ubu, twamaze gutakaza icyizere cyo kongera kubabona ari bazima.”

Depite Saidi Balikwisha watowe i Bashu yabwiye ikinyamakuru L’Interview.Cd ko bababajwe n’iki gitero cyabaye muri aka gace katajyaga gakunda guterwa n’abo bagizi ba nabi ariko bakaba bakibasiye muri iyi minsi.

Hashize iminsi agace kayoborwa n’Abashi kaberamo ibitero bigabwa na ADF ifatwa na Leta zunze ubumwe za Amerika nk’umutwe w’iterabwoba ukomeje ibikorwa byo kwambura ubuzima inzirakarengane.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW