Rusizi: Abatwara ibinyabiziga babangamiwe no guhanirwa ibyapa bidahari

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatwara ibinyabiziga mu muhanda uva ku ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyamasheke kugera mu Karere ka Rusizi kugera mu Bugarama bavuga ko babangamiwe n’ibihano bahabwa byitwa ko barenze ku mabwiriza agenga ibyapa biyobora mu muhanda nyamara nta bihari, bavuga ko bahabona ibyapa bibiri harimo ikibasaba guhagarara n’ikibasaba kugendera ku muvuduko mucye gusa.

Nyuma yo gusibura Zebra Crossing, barasaba ko n’ibyapa biyobora ibinyabiziga byashyirwaho.

Ibi babibwiye UMUSEKE nyuma y’uko duherutse gutambutsa inkuru ya Zebra Crossing zari zarasibamye mu Mujyi wa Rusizi, ubu zikaba zarasibuwe ibintu byishimiwe n’abaturage bahuraga n’impanuka kubera kutamenya aho abanyamaguru bambukira.

Abashoferi n’Abamotari baganiriye n’UMUSEKE bavuga ko nta byapa bimenyesha ahatagomba kunyurwa bizwi nka Sens Unique, usibye abahamenyereye, abatahazi bahabwa ibihano, ibintu bafata nk’akarengane bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi gushyiraho ibyo byapa.

Umwe mubatwara abagenzi kuri moto yaganiriye n’UMUSEKE agira ati “Imihanda dukoresha n’imihanda tuba twarize mu igazeti ntaho bihuriye kuva kuri Nyungwe kugera mu Bugarama tuziko habaho amoko y’ibyapa agera
kuri atanu agomba gukoreshwa ku mihanda yose ariko usanga twebwe dukoresha icyapa cya stop n’icyapa cy’umuvuduko gusa nibyo usanga biri ku mihanda yacu.”

Undi nawe ati“Zebra Crossing zo zarasibuwe ariko batwandikira ko twaviyoye ibyapa bidahari, nk’ubu kumanuka Mateus nta cyapa kigaragazako ari sens Unique no mu Mujyi ushaka kujya kuri Rubavu hari icyapa kigara gazako ari sens unique ku ruhande rwo kuri Omega ariko nk’umuntu ari gusohoka ajya kuri MTN ntiyabimenya kubera ko nta cyapa.”

Uyu nawe ati“Hari nk’umushoferi uturuka nk’i Kigali cyangwa ahandi atazi i Rusizi ashobora guteza impanuka, icyo twifuza ni uko bashyiraho icyapa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye UMUSEKE ko ibyapa bidapfa gushyirwa ahabonetse hose, yizeza abatwara ibinyabiziga muri uyu muhanda ko aho bitari bari bukorane n’inzego zibishinzwe kugira ngo bijyeho.

Yagize ati “ Ntabwo ibyapa bipfa kujyaho gusa cyangwa ngo babishyire ahantu kuko babibonye mu igazeti bijya aho
bigenewe bijyanye n’icyo byagenewe, ahagenewe ibyapa bikwiye kuba bihari niba bidahari turakorana n’inzego zibishizwe zibishyireho.”

- Advertisement -
Bavuga ko bishimiye kuba Zebra crossing zarasibuwe nyuma y’ubuvugizi bw’itangazamakuru.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW / RUSIZI