Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umuvuzi w’amatungo w’umurenge wa Rusebeya ndetse n’uw’Akarere ka Rutsiro bamze Icyumweru batawe muri yombi bakekwaho uburiganya bwabaye mu itangwa ry’inka zagombaga guhabwa abaturage begereye inkenkengero ya Pariki ya Gishwati – Mukurura.
Mu mwaka wa 2019 hari umushinga wari wiyemeje guha inka abaturage baturiye inkengero za Pariki Mukura-Gishwati mu rwego rwo kubashumbusha ariko hagamijwe ko iyi Pariki urusobe rw’ibinyabuzima rurimo byabungwabungwa.
Icyo gihe isoko ryo gutanga inka ryatanzwe n’AKarere ka Rutsiro ariko haza kugaragara uburiganya mu itangwa ry’izo nka.
Hari amakuru ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko afatanyije na bamwe mu bakozi b’Akarere bajyaga mu baturage batunze inka, bakazibatira ubundi bakabaha amafaranga macye, nyuma inka zigafotorwa kugira ngo hagaragare ko zatanzwe.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeye, Ntihinyuka Janvier yabwiye UMUSEKE ko hashize iminsi Umuvuzi w’amatungo atawe muri yombi nyuma yo gukekwa mu buriganya bwo gutanga inka.
Yagize ati “Byabaye ku wa Mbere mu Cyumweru gishize. Hari abaturage bari bafite imirima bagabana na Pariki noneho hamaze kuba Pariki, hari ibyo umushinga wageneye abo ba nyiri sambu kugira ngo habashwe kubungabungwa.”
Ntihinyuka yavuze ko nyuma yaho umushinga wemeye gutanga inka ariko isoko rigatangwa n’Akarere, hari amasezerano yasinzwe ariko ibikubiye mu masezerano ntibyakubahirizwa ari na byo byaje gukurura uburiganya.
Uyu muyobozi yavuze ko Akarere mbere yo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano gashobora kuba katarabanje kubimenyesha abayobozi b’Imirenge izo nka zari gutangwamo.
- Advertisement -
Yagize ati ”Icyo mbona niba hari amasoko yatanzwe ku rwego rw’Akarere hakagira amasezerano asinywa areba Imirenge, nasaba ko igihe akarere katanze amasoko hakazamo ibireba imirenge, iyo miringe yajya imenyeshwa ayo masezerano mbere y’uko ba rwiyemezamirimo babona ibyo batsindiye mu mirenge, kugira ngo twe ababa bafite inshingano yo kubyakira bajye babizana tuzi ukuri kw’ibikubiye mu byo basabye.”
Yakomeje ati “Kuko ahanini mu batekinisiye b’Imirenge ni ukwakira ibintu batarigeze bamenya ibyo bakira kandi nyuma ugasanga ibyakiriwe atari byo byatanzwe mu maserano.”
Yavuze ko muri rusange hari hakwiye kujya habaho gusezengura hakarebwa ko ibyatanzwe ari byo byari biteganyijwe mu isoko.
Kugeza ubu abakekwa bakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hagikomeje iperereza.
Inshuro nyinshi twagerageze kuvugisha abandi Bayobozi, na RIB ntabwo batuvugishije.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW