Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yigijwe inyuma

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wagombaga gutangira tariki ya 16 Ukwakira yimuriwe tariki ya 30 Ukwakira.
FERWAFA yatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yigijwe inyuma

Mu butumwa Nzeyimana Felix ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yoherereje abayobozi b’amakipe, yabamenyesheje ko hashingiwe ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Nzeri 2021, ko yanzuye ko shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Batangaje ibi mu gihe muri Kanama 2021 bari batangaje ko iyi shampiyona izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, ariko bikaba byahindutse ahanini bivugwa ko ari ukubera shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri umwaka w’imikino wa 2020-21 igomba gutanga amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere 2021-22, yatangiye 18 Nzeri ikaba izasozwa tariki ya 11 Ukwakira 2021.

Kuri gahunda isanzwe, shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari kuzasozwa hasigaye iminsi 5 gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire, bivuze ko amakipe azazamuka atari kubona umwanya uhagije wo kwitegura, bakaba bongeyeho ibyumweru 2 bizafasha aya makipe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW