U Burundi bwafashe abantu 13 bikekwa ko ari Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Amakuru avuga ko hari abantu 13 bavuga Ikinyarwanda bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi bakaba bafunzwe n’urwego rw’iperereza, bikekwa ko ari inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda.

Tariki 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi inyeshyamba 19 zo muri Red Tabara zafatiwe mu Rwanda (Archives)

SOS Media Burundi ivuga ko abo bantu bafunzwe n’urwego rw’iperereza (SNR) mu Mujyi wa Bujumbura.

Abo bagabo ngo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage muri Komine Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke (mu Burengerazuba bw’u Burundi), bakaba barafashwe n’ingabo z’icyo gihugu.

SOS Media Burundi ivuga ko abagera kuri 4 bafashwe ari inkomere.

Abahaye amakuru uru rubuga bavuga ko bariya “Bafungiwe muri kasho y’urwego rw’iperereza i Bujumbura. Barahavurirwa, byose niho bibera, ntawemerewe kujya hanze.”

Umwe mu bakorera SNR yabibwiye SOS Media Burundi.

Abaturage babwiye uru rubuga ko bariya bantu bavuga Ikinyarwanda bafashwe mu mpera z’iki Cyumweru cyarangiye.

Umwe yagize ati “Nibyo ni abo muri umwe mu mitwe irwanya u Rwanda, bafashwe nyuma y’imirwano n’abasirikare mu ishyamba rya Kibira.”

- Advertisement -

Ku ruhande rw’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ngo ntibaragena igihe cyo kuba bashyikiriza u Rwanda abo bantu.

Nyuma y’uko umubano wongeye kuba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu byombi bimaze guhererekanya abarwanyi barwanya buri ruhande bafatiwe ku butaka bwabyo.

Ntiharamenyekana umutwe w’inyeshyamba bariya bantu babarizwamo, ariko inzego zose zaba iz’umutekano n’iza Leta bemeza ko aria bantu bo muri umwe mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera mu ishyamba rya Kibira rikomereza mu Rwanda rikitwa Nyungwe.

U Rwanda rwakunze gushinja u Burundi guha icumbi imitwe irurwanya irimo FDLR na MRCD-FLN ariko u Burundi bugahakana ibyo birego, ahubwo nab wo bugashinja u Rwanda.

Minisitiri w’ingabo mu Burundi aherutse gutangaza ko nta nyeshyamba zirwanya u Rwanda ziri ku butaka bwa kiriya gihugu.

Nyamara bukeye bwaho habonetse imirambo 4 y’abantu bikekwa ko ari bamwe mu nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda biciwe mu mirwano imaze igihe ibashyamiranyije n’ingabo z’u Burundi, ndetse nyuma yahoo nibwo bariya bantu 13 bafashwe bihishe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Imirambo yabonetse ahitwa Ruhembe, muri Bumba, Komine ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Abaturage bavugaga ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zaguye mu mirwano yazishyamiranyeje n’ingabo z’u Burundi, FDNB ku wa Gatatu no ku wa Kane w’Icyumweru gishize mu ishyamba rya Kibira.

Hashize igihe bivugwa ko ingabo z’u Burundi zihanganye n’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda mu ishyamba rya Kibira ku mpande zaryo ziri muri Komine Mabayi na Bukinanyana.

SOS Media Burundi ivuga ko akenshi Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, FDNB kuri ayo makuru asubiza ko nta ntambara n’imwe ingabo z’u Burundi zirimo kurwana.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/imirwano-mu-ishyamba-rya-kibira-ku-ruhande-rwu-burundi-yaguyemo-abasirikare-3.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: SOS MEDIA BURUNDI 

UMUSEKE.RW