U Rwanda rurashaka kugira ikirere kitanduye, abafite ibinyabiziga basabwa kubigiramo uruhare

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku Cyumweru Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye na Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police) bakoze igenzura ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere isohorwa n’imodoka mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzmahanga w’umwuka ukeye.

Polisi isaba abafite ibinyabiziga bitera imyotsi kwihuta bakajya kubisuzumisha muri control tekinike

Ntazinda Arsene ufite imodoka bakoreyeho isuzuma basanze iye imeze neza, avuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko umwuka bahumeka ari uw’abantu bose bityo ko udakwiye guhumanywa, yaba n’abatwara ibinyabiziga, cyangwa abakora mu nganda.

Ati “Iyo twabigize ibyacu tukamenya ko uwo mwuka ari uwacu dusangiye, umwuka atari uwa REMA, atari uwa Polisi, ibyo byadufasha mu kuwitaho, rero nubwo nawuhumanya ngomba kumenya ko ari jye bigiraho ingaruka kurusha undi muntu.”

Bimwe mu byohereza ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda harimo ibinyabiziga byohereza 13%. SP. Kalimba David  ukuriye ubugenzuzi muri Traffic Police yavuze ko imodoka zohereza ibyuma bihumanya ikirere Polisi akenshi ibyohereza kuri controle tekinike bitabanje gusaba gupimwa.

Ati “Duhagarika imodoka twabona, akenshi nubwo twaba tudakoresheje ibipimo bibigaragaza ko isohora imyuka ihumanya ikirere, tukagira umushoferi inama yo kuyijyana muri controle tekinike akagenda bakamusuzumira bakamugira inama  ku cyakorwa.”

Ku itariki 7 Nzeri u Rwanda rurizihiza Umunsi Mpuzampahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Umwuka udahumanye isoko y’ubuzima buzira umuze ku Isi.”

Ikigo REMA kirashishikariza abakoresha ibinyabiziga kujya babisuzumisha nk’uko amategeko abiteganya mu rwego rw’uko ibyuka bihumanya ikirere bisohora igira ingaruka ku bidukikije, no ku buzima bw’abantu muri rusange.

Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA yavuze ko ibyo babonye ari uko imodoka nyinshi zirengeje ibipimo bigenwa byo kuba ikinyabiziga kidahumanya ikirere, izo zibirengeje zoherejwe kuri controle tekinike, anasaba ko bene ibinyabiziga bajya kubisuzumisha kandi bakajya babyubahiriza.

- Advertisement -

Ati ”Icyambere niba imodoka yawe ifite imyotsi, usanga imodoka inywa cyane nawe ubwawe uba urimo uhomba, ikindi ni uko uba urimo kwanduza umwuka na we ubwawe n’abawe bahumeka bikaba byabaviramo indwara zitandukanye.”

Mu bindi bihumanya ikirere uretse ibinyabiziga, ibikorwa by’ubwubatsi n’ibindi byoherereza 14%, ibyuka biva ku butaka bijya mu kirere bingana na 16%, amafumbire mva ruganda yohereza 13%, ibishingwe byohereza 5% n’ibindi.

Kugira ngo u Rwanda rushyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu 2030 ruzakenera imiliyari 11 z’amadolari ya Amerika nubwo rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu kigero cya 38%  n’igipimo kitagomba kujya munsi kandi ku musanzu warwo bwite ni 16% naho 22% bizakorwa ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga.

Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA
Ibinyabiziga biri mu byohereza imyuka yanduye mu kirere cy’u Rwanda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW