U Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare muri 2025

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwemerewe n’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), kuzakira Shampiyona y’isi yo muri 2025.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda « FERWACY »  babinyujije kuri Twitter, batangaje ko u Rwanda rwemerewe kuzakira shamiyona y’isi ya 2025.

Nyuma yo kugira ubunararibonye bwo gutegura gutegura Tour du Rwanda inshuro 12, u Rwanda rwifuje kwinjira mu mateka y’uyu mukino nk’igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi.

Shampiyona y’Isi mu mihanda y’i Kigali izongerera ibyishimo Abanyarwanda no hanze y’u Rwanda, ku gihugu cyabaye intangarugero mu iterambere ry’inzego zose.

Imikino na yo ntiyasigaye inyuma, kwakira shampiyona yIsi mu 2025 bizaba ari ubutumwa bw’icyizere kuri Afurika yose n’umuryango w’amagare by’umwihariko, ukora cyane ngo ugere mu bihugu byose.

U Rwanda rwasabye kwakira shampiyona y’Isi y’amagare nyuma y’uko rwakiriye iya Afurika mu myaka ushize.

Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w’Amagare mu 2025, ariko u Rwanda nirwo ruzakira iri rushanwa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW