Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Guverinoma y’u Rwanda yanenze raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu,Huma Right Watch (HRW), irushinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW),kuwa mbere w’iki cyumweru wasohoye raporo ivuga ko u Rwanda rwafungiye abantu ku kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito i Gikondo hazwi nko kwa Kabuga mu gihe rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.
Ni mu gihe iki kigo giherereye igikondo(Gikondo Transit Center) cyinyuramo abantu by’igihe gito kidashobora kumarana umuntu amasaha arenze 72.
Raporo yasohowe na HRW ivuga ko abafunzwe barimo abana bo ku muhanda, abacururiza ku mihanda, indaya, abatinganyi n’abandi batandukanye.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ,Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ko raporo ya HRW ari ukugerageza guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bw’igihugu hakoreshejwe ibirego byacuzwe.
Makolo yashimangiye ko ibirego bya HRW byuzuyemo ibinyoma kuko u Rwanda rutigera rukora ivangura.
Yagize ati: “U Rwanda ntiruvangura ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”
Yakomeje agira ati “Raporo ya HRW ni ugushaka kugerageza no guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bwacu hakoreshejwe ibirego byacuzwe.”
- Advertisement -
Uyu muryango umaze imyaka myinshi ukora raporo zitandukanye ku Rwanda ziruharabika, ibintu leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma.
Mu mwaka wa 2018 uyu muryango wahagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.
Ni nyuma ya za raporo zitandukanye zirimo n’iyasohotse muri Werurwe uyu mwaka ishinja u Rwanda kudatanga ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Muri iyo raporo yatangajwe na Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Africa yo hagati avuga ko abakora itangazamakuru mu Rwanda binyuze ku muyoboro wa Youtube badahabwa ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo byabo.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW