Ubukene bushobora gutuma Scandinavia Women FC yikura muri Shampiyona

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe ya Scandinavia Women FC isanzwe ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore, bamwe mu bayirimo babwiye Umuseke ko ishobora kutazagaragara mu y’uyu mwaka kubera ibibazo by’amikoro yagize.

Scandinavia Women ibitse igikombe cya Shampiyona cya 2019

Ni ikipe iheruka igikombe cya shampiyona ya 2019 ariko magingo aya urugendo rwayo rusa n’urwageze ku musozo kubera ubukene buyirimo.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bantu baba hafi ya Perezida wa Scandinavia, Paluku Thierry Kasongo, avuga ko uyu muyobozi yamaze gufata icyemezo cyo kuba bakuye ikipe muri shampiyona.

Uwahaye UMUSEKE amakuru yagize ati “Ikibazo Perezida afite ni ibikorwa bye by’ubucuruzi byahagaze kubera COVID-19.”

Abajijwe niba Akarere ka Rubavu ntacyo gafasha iyi kipe, yagize ati “Akarere ibyako ni ukubitega amaso.”

Umwe mu batoza b’iyi kipe, yavuze ko n’ubwo ikipe yatakaje abakinnyi b’inkingi za mwamba ariko baramutse bakinnye shampiyona batajya mu makipe y’inyuma n’ubwo nta gikombe basabwa.

Ati “Twakina tukareba ibivamo kuko nta kundi biba byagenda, kereka bisaba ko tujyana igikombe. Aho byaba ari ibindi biganiro hagati yacu.”

Umwe mu bakinnyi yemereye UMUSEKE ko koko iyi kipe itazakina Shampiyona uyu mwaka. Ati “Yabaye ihagaze ariko ntiyasenyutse, kuko Perezida ntawuhari.”

- Advertisement -

Gusa n’ubwo havugwa ibi byose, abatoza bo ntacyo barabwirwa niba koko ikipe itazakina Shampiyona muri uyu mwaka, kuko ntacyo Perezida arabibabwiraho.

Perezida w’iyi kipe, Paluku Thierry Kasongo, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze igihe atari mu Rwanda ndetse ikipe iherutse kumvikanamo amakuru avuga ko abakinnyi n’abatoza bamaze amezi ane nta faranga babona kandi bari batangiye umwiherero utegura imikino ya CECAFA y’abagore n’ubwo byarangiye batayitabiriye.

Iyi kipe imaze gutakaza abakinnyi barimo Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia baguzwe na Tigers Sports Academy Women FC yo muri Tanzania, Ukwikunda Jeannette, Mukandayisenga Nadine baguzwe na AS Kigali Women FC na Nyirabashyitsi Judith wagarutse muri As Kigali.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Iyi kipe ngo ifite ibibazo bitayoroheye bijyanye n’amikoro
Bamwe mu bakinnyi bayifashije gutwara igikombe bayivuyemo

UMUSEKE.RW