Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Kayumba gufungwa iminsi 30, uko Iburanisha ryagenze

webmaster webmaster

*Dr Kayumba avuga ko aho ibyo ashinja ari ibinyoma byacuzwe
*Avuga ko aho afungiwe hari abantu bambaye siviri bamwumviriza

*Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi atanga nta shingiro

Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Dr Kayumba Christopher ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye iri buranisha aho ubushinjacyaha bwasabiye Dr Kayumba Christopher gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yasabye gufungurwa akaburana ari hanze kuko ibyo aregwa nta shingiro bifite

Dr Kayumba Christopher yahakanye ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubushinjacyaha bwaburanye buri ku kicaro cyabwo, mu gihe Dr Kayumba Christopher yaburanye ari aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iburanisha ryatangiye i saa cyenda n’igice, ni mu gihe byari biteganyijwe ko ritangira saa tatu za mu gitondo rikomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rihindurirwa amasaha.

Ubushunjacyaha bukurikiranyeho Dr Kayumba Christopher ibyaha bibiri birimo gusambanya abantu babiri bakuze ku gahato barimo uwitwa Fiona Mbabazi na Yankurije Marie Gorthe wari umukozi we wo mu rugo.

Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko aburana ahakana ibyaha byose acyekwaho akavuga ko afunzwe kubera impamvu za Politike akavuga ko kandi amaze igihe asobanura impamvu atakoze ibyo byaha ubushinajcyaha bumushinja.

Ubwo Umucamanza yabazaga Kayumba Christopher wunganirwa na Me Ntirenganya Jean Bosco niba yiteguye kuburana yavuze ko yiteguye ariko avuga ko afite inzitizi enye  zikomeye, yasabye Urukiko ko rwabanza kuzumva kugira ngo rufate icyemezo niba yaburanishwa hejuru y’izo nzitizi.

Dr Kayumba Christopher yabwiye Urukiko ko inzitizi ya mbere afite ko ari uko adahabwa umwanya wo kuvugana n’umwunganira mu mategeko kandi aburana ibyaha bifitanye isano na Politike.

Yabwiye urukiko kandi ko afite inzitizi ya Dosiye yambuwe akaba atazi aho iri kandi yari yayihawe akavuga ko iyo Dosiye yari kumufasha kuburana urubanza rwe, no kuba adahabwa ibituma ategura dosiye aho afungiye.

Ati “Aho mfungiye haba hari abantu bambaye siviri bumviriza ibintu byose byanjye ku buryo niyo haje Umunyamategeko wanjye umburanira abo bantu baba bashaka kumva ibyo tuvugana ati birumvikana ko utategura Dosiye abantu baguhagaze hejuru.”

- Advertisement -

Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko agifite ikibazo cy’uburwayi cyanatumye urubanza rusubikwa kuwa 23 Nzeri 2021, avuga ko akeneye kujya kwivuza.

Ati” Ndasaba gusubizwa kwa muganga nkongera nkavurwa neza n’ubu naje ndwaye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Inzitizi za Dr Kayumba nta shingiro zifite…

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo buvuge ku inzitizi zatanzwe na Dr Kayumba Christopher bwahise bubwira urukiko ko inzitizi zatanzwe na Dr Kayumba nta shingiro zifite kuko ibyo yavuze byose yabeshye urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta burenganzira yabujijwe bwo kubonana n’umuhagarariye mu mategeko kuko ibyo bintu  bitabaho ko n’igihe Ubushinjacyaha bwamubazaga aho afungiye nta bantu baje kubumviriza rusaba ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro kuko nta bimenyetso yabitangiye.

Umucamanza yabajije Dr Kayumba Christopher niba afite icyemezo cy’uko arwaye akaba ariho ahera atanga inzitizi z’uko urubanza rwasubikwa, Dr Kayumba asubiza ko yari abifite ariko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro yabimwatse atanazi aho yabishyize.

Ubwo Umucamanza yabazaga Dr Kayumba Christopher niba azi umuntu wamubujije kubonana n’umwunganira mu mategeko cyangwa uza kubumviriza iyo ahawe umwanya.

Yagize ati “Ndamuzi ni DPC wa Kicukiro niwe watanze amabwiriza yo kumbangamira aho mfungiye.”

Umucamanza yahise afata icyemezo kihuse avuga ko inzitizi zose zatanzwe na Dr Kayumba Christopher nta bimenyetso yabitangiye, yavuze ko kuba yashyize mu majwi umuyobozi wa Polisi wa Kicukiro ko nta mpamvu urukiko rubona zatuma Polisi yaka Dosiye umuntu uregwa kandi ibyo aregwa bitakirii ibanga kuko ibyaha akurikiranyweho byose byamaze kuregerwa urukiko.

Umucamanza ati “Iyo uregwa atanze inzitizi ntatange ibimenyetso ntabwo zihabwa ishingiro.”

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza…..

Ubushinjacyaha busobanura imikorere y’icyaha ya Dr Kayumba Christopher bwavuze ko bwazanye Dr Kayumba Christopher imbere y’urukiko hisunzwe ingingo ya 74 mu mategeko ahana y’urwanda, bwavuze ko icyaha bukurikiranyeho Dr Kayumba ari icyaha cyo gukoresha umugore utari uwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Buvuga ko iki cyaha yagikoreye mu rugo rwe ruherereye mu karere ka Gasabo akaba yaragikoreye umukobwa wari ufite imyaka 23 witwa Fiona Mbabazi wavuze ko Dr  yashatse kumufata ku ngufu, icyo gihe akaba yarigaga mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu Fiona Mbabazi, Ubushinjacyaha buvuga ko bwakiriye ikirego cye asaba ko Dr Kayumba yatabwa muri yombi akaryozwa iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Dr Kayumba yasambanyije ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo witwa Yankurije Marie Gorthe, bwavuze ko Dr Kayumba atasambanyije umukozi we inshuro imwe ko ahubwo nyuma yo kumuha akazi ko mu rugo yakomeje kumusambanya inshuro nyinshi.

Kuri uyu mukozi we wo mu rugo, Ubushinjacyaha buvuga ko yaje gushinja shebuja avuga uko yamusambanyije inshuro nyinshi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu zikomeye zituma busabira Dr Kayumba gufungwa iminsi 30 muri gereza ya Nyarugenge kubera uburemere bw’icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho kandi ko bugikora iperereza ku bantu bose Dr Kayumba yaba yarafashe ku ngufu.