Ubuyobozi bwa CAF bwasuye Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwarimu w’abatoza mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF instructor), Dr Izak Stephanus, yasuye Irerero ry’umupira w’amaguru rya Jimmy Mulisa yise UMURI FOUNDATION.

Jimmy Mulisa aherutse gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rulindo yo kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri aka Karere

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021. Uyu mwarimu w’abatoza muri CAF, Dr Izak Stephanus nyuma yo kuba ari mu Rwanda mu kwigisha abatoza ba Licence C CAF, yasuye ingimbi ziba muri Fondasiyo yitwa Umuri Foundation yashyinzwe n’umutoza wungirije wa AS Kigali, Jimmy Mulisa.

Mu byo uyu mwarimu yaganirije izi ngimbi, harimo kuzisaba kuzajyanisha amashuri no gukina nk’ababigize umwuga. Yabasabye kandi ko kugira intego kuko biri mu bizabafasha ku hazaza habo.

Jimmy Mulisa n’Akarere ka Rulindo, baherutse gutangiza ku mugaragaro ubufatanye bugamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru muri aka Karere.

Ku wa 7 Kamena 2021 nibwo habayeho gusinya ku masezerano y‘ubufatanye hagati ya Umuri Foundation n’Akarere ka Rulindo, agamije gufasha abana bo muri aka Karere kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru no kwitinyuka bakazibyaza umusaruro.

Nyuma yo gusinyana aya masezerano, ku wa 19 Kamena 2021 nibwo yatangijwe ku mugaragaro. Ni umuhango watangiriye mu murenge wa Masoro ahaherereye ikibuga cy’umupira w’amaguru ndetse hakaba ari naho hazaba hari ibiro by’umutoza Jimmy Mulisa n’abandi batoza bazafatanya kuzamura impano z’abana bo muri aka Karere ka Rulindo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW