Umunyezamu w’Ikipe y’igihugu yavuye muri Scandinavia Women FC

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’imyaka ibiri yerekeje i Rubavu muri Scandinavia Women FC, yamaze gutandukana na yo, azakinira AS Kigali Women FC yahozemo.

Judith yagarutse muri AS Kigali Women FC yahozemo

Ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Scandinavia Women FC y’i Rubavu, ikina mu Cyiciro cya Mbere.

Nyirabashyitsi Judith yamaze gutandukana n’iyi kipe nk’uko Bizumuremyi Radjabu yabyemereye UMUSEKE.

Uyu munyezamu wa mbere mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi y’abagore yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC kuzayikinira umwaka umwe.

Gusa mu minsi ishize yagowe n’ibibazo by’imvune kuko amaze kubagwa inshuro ebyiri ariko akaba arimo kugenda agarura imbaraga uko iminsi yicuma.

Nyirabashyitsi yerekeje muri Scandinavia Women FC nyuma y’uko yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 nubwo itarangiye kubera COVID-19.

Umwaka wakurikiyeho wa 2020-2021 wabaye imfabusa kuko nta shampiyona y’abagore yigeze ikinwa.

Uyu mukinnyi yakunze kurangwa n’imvune za hato na hato

UMUSEKE.RW

- Advertisement -