“Umuriro watse”, ijambo Min. Munyangaju yakoresheje yishimira ko u Rwanda rwatsinze Uganda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Babishakaga, babikoreye, babigeraho, ikipe y’u Rwanda ya volleyball yibukije Abanyarwanda uko gitsinda biryoha, ku kazi katoroshye k’umutoza n’abakinnyi bafite ubushake, batsinze Uganda set 3-2 bazamuka bayoboye itsinda rya mbere mu mikino nyafurika ya volleyball.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball bishimira ko umuhate wabo watanze umusaruro bagatsinda Uganda

Muri Kigali Arena, umuriro watse, ababyina barabyina, kubera ibiro bivuza ubuhuha bya Mutabazi Yves na Yakan Laurence, n’abandi bakinnyi bagize ikipe y’igihugu ya volleyball bagaragaje ko gushyira hamwe byafasha ikipe kugera kure.

Wari umukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rukina na Uganda, ikipe y’igihugu yarwanaga ku ishema ryo kudasuzugurwa na Uganda, zombi zabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza ariko hagombaga kuboneka ikipe izamuka iyoboye itsinda.

U Rwanda rwatangiye neza tutsinda seti ya mbere ku manota 25-15. Uganda yari ikozwe mu jisho yakoze iyo bwabaga, ikina neza seti ya kabiri itsinda amanota 25-21.

Seti ya kabiri na yo Uganda yayitsinze ku manota 25-23.

Imikinire y’u Rwanda kuri seti ya kabiri n’iya gatatu zatwawe na Uganda yasaga naho, abakinnyi bavuye mu mukino, gutangira imipira (block) byari hasi cyane kimwe no gushyira hamwe.

Umukinnyi Ndamukunda Flavien winjiyemo asimbura yazanye impinduka cyane azamura morale ya bagenzi be.

U Rwanda rwatseinze seti ya kane ku manota 25-11, Uganda yasaga n’iyasubiye i Kampala ntabwo bari mu mukino.

- Advertisement -

Abafana bari bacanye amatoroshi, baririmba Mutabazi Yves, nibyo reka bamuririmbe ni mubi cyane ku bijyanye no gutera ibiro, ndetse yagaragaje ko service ze bigoye kuzikina bigafasha u Rwanda gutsinda amanota.

Byari seti 2-2 hakenewe gutanguranwa kugera ku manota 15 ibyo bita Seoul. U Rwanda n’ubundi rwari hajuru cyane rwagiye imbere ya Uganda ruyitsinda ku manota 15-09.

Imikino yo mu itsinda irangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, Uganda iya kabiri, u Burundi ku mwanya wa gatatu, Burkina Faso ku mwanya wa nyuma.

Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju wagaragaye byina muri Kigali Arena kubera ibyishimo, yagize ati “Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’u Rwanda ibi nibyo bita kwimana u Rwanda SETU!”

Mu wundi mukino Misiri yasabwaga gitsinda Maroc kugira ngo ikomeze, ntibyayigoye kuko Maroc yabonye itike ya ¼ umukino warangiye Misiri itsinze seti 3-1. (25-21, 22-25, 25-18 na 25-19).

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino ya 1/4 u Rwanda ruzakina na Maroc saa 17h00.

Abanyarwanda barasabwa kujya gushyigikira ikipe y’igihugu.

Indi mikino izabanza, Cameroon v Nigeria, Tunisia v RD Congo na Misiri vs Uganda.

Mutabazi Yves ni we mukinnyi w’umukino ugereranyije n’uburyo yagoye cyane Uganda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ikipe ya Uganda na yo iri ku rwego rwiza ndetse iri muri 1/4 cy’irushanwa
Mutabazi yinaze mu kirere ngo atere ikiro ikipe ya Uganda
Minisitiri wa Siporo Mme Auore Munyangaju Mimosa yishimiye ko u Rwanda rwatsinze Uganda, ibyo yise kwimana igihugu
Abafana muri Kigali Arena bari benshi cyane kandi batashye bishimye
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Uganda

UMUSEKE.RW