Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2021 wazamutseho 20.6%

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 20.6% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2021.

NISR ivuga ko umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wazamutse (Internet Photo)

Iki kigo cyatangaje ko muri rusange mu gihembwe cya Kabiri cya 2021, umusaruro mbumbe w’Igihugu wari miliyari 2.665Frw uvuye kuri miliyari 2.177 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2020.

NISR yatangaje ko umusaruro muri serivisi  wari 47% by’umusaruro mbumbe wose. Ubuhinzi bwatanze 25%, inganda zitanga 19% by’umusarurro mbumbe wose.

 

COVID-19 yakomye mu nkokora ubukungu…

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu gihugu, cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi ahanini bitewe n’ingamba zashyirwagaho mu gukumira no kwirinda iki cyorezo.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda, abakorera mu masoko basawe gukora ari 50% ndetse n’amasaha bari basanzwe batahira yigizwa imbere. Ni ibintu byatumye ubukungu bw’Igihugu busubira inyuma.

Imibare y’ kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), yerekana ko muri iki gihihembwe ubukungu bw’Igihugu buri kuzahuka ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cyo mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

NISR  yatangaje ko mu byiciro binyuranye umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye aho nk’ubuhinzi wazamutseho 7%, Inganda 30%, serivisi 24%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, kivuga ko mu rwego rw’ubuhinzi izamuka ry’umusaruro ryatewe ahanini  no kuba umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wariyongereyeho 7%, ni mu gihe umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 2% bitewe n’igabanuka rya 14% ry’umusaruro wa kawa nubwo uw’icyayi  wari wiyongereyeho 16%.

NISR yatangaje ko mu nganda umusaruro uturuka ku bucuruzi  bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereye nyuma yaho wari wagabanutseho 53% mu gihembwe cya kabiri cya 2020.

NISR yatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse kandi ugizwemo uruhare n’imirimo y’ubwubatsi kuko yiyongereye ku kigero cya 33%. Ni mu gihe umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 23% bitewe ahanini no kuba  umusaruro w’inganda zikora ibikoresho byo mu nzu warazamutseho 111%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na plasitiki wiyongereyeho 39% mu gihe uw’inganda zitunganya ibyuma wiyongereyeho 47%.

NISR yavuze kandi ko umusaruro ukomoka kuri serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 48% nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kongera gusubukura ingendo  z’’indege .

Iki kigo kivuga kandi ko umusaruro ukomoka kuri serivisi z’uburezi wiyongereho 168%. Ibi bikaba bayaratewe no kuba Leta yarashoye imari mu burezi, ni mu gihe umusaruro kuri serivisi z’ibigo by’imari  n’ubwishingizi wazamutseho 19%, uwa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 28% naho uwa serivisi z’ubuzima wiyongeraho 22%.

Iyi shusho igaragaza n’imbaraga Igihugu cyashyize mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

Iri zamuka ry’ubukungu ahanini rikaba ryagiye rigirwamo uruhare n’ingamba za Guverinoma zoroshya ingamba zimwe na zimwe zo kwirinda COVID-19 ariko hagamijwe ko ubukungu bw’Igihugu bwazahuka.

NISR ivuga ko nubwo bimeze gutya, ubukungu butahise bumera neza kuko hari serivise zikiri munsi y’uko zari mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW