Umutoza wa AS Kigali y‘abagore yasabye Minisitiri gushyigikira ruhago y’abagore

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kayitesi Egidie utoza ikipe ya AS Kigali Women yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore, arasaba Minisiteri ya Siporo kongera imbaraga mu gushyigikira umupira w’amaguru w’abagore nk’uko bikorwa mu yindi mikino itandukanye.

Kayitesi amaze imyaka 22 mu mupira w’amaguru w’abagore

Hashize imyaka cumi n’itatu, hatangiye shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri ruhago y’abagore. Gusa kenshi abagore bakina umupira w’amaguru, bakunze kuvuga ko badashyigikirwa uko bikwiye nk’uko basaza babo bigenda.

Gusa nanone abakurikiranira hafi uyu mukino mu gice cy’abagore, bahamya ko hari intambwe yo kwishimira imaze guterwa ugereranyije n’uko byari bimeze ubwo hatangizwaga uyu mukino mu bagore.

Kayitesi utoza AS Kigali y’abagore ashima ibimaze kurwaho mu bareberera ruhago y’abagore ariko akanasaba Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa uyobora Minisiteri ya Siporo, kwegera abagore bakina umupira w’amaguru nk’uko bikorwa mu yindi mikino.

Ati “Ndatekereza ko birimo kuza kuko no kuba haratekerejwe no gushyiraho ikipe z’Igihugu y’abangavu ni inkuru, ni intambwe yo kwishimira. Nkeka ko ari uko u Rwanda rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko mbona hari byinshi byo kwishimira.”

Uyu mutoza yakomeje asaba inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri ya Siporo, ko zarushaho kwegera umupira w’abagore kuko abawukina bakeneye ubwo bufasha mu kuzamura impano zabo.

Ati “Mbona bikigenda biguruntege. Uyu munsi biba byabaye byiza, ejo byabaye bibi, ubundi babyibagiwe, ubundi babyibutse.

By’umwihariko njyewe nk’umutoza w’abagore mu gihe kirekire gishize, ndasaba Minisitiri Munyangaju Aurore nk’uko agira ishyaka mu yindi mikino irimo Volleyball, Basketball, ko yaza akadushyigikira natwe kuko harimo abagore bafite impano.

- Advertisement -

Naze adutere ingabo mu bitugu kugira ngo natwe tubone ko ibyo dukora tudakorera ubusa.”

Umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, umaze imyaka 22 utangijwe ariko hashize imyaka cumi n’itatu hakinwa shampiyona yabo.

Umutoza wa AS Kigali y’abagore yasabye Minisiteri ya Siporo gushyigikira ruhago y’abagore

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW