Umutoza wa United Stars yahagaritswe by’agateganyo akekwaho ubutinganyi n’abakinnyi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza Mushimiyimana Eric w’ikipe y’umupira w’amaguru mu bagabo icyiciro cya kabiri United Stars FC yo mu Kabagali mu Karere ka Ruhango yahagaritwe by’agateganyo  nyuma yo kurerwa ubutinganyi n’abakinnyi.

Umutoza Mushimiyamana Eric utoza United Stars akekwa ubutinganyi n’abakinnyi

Mu ibaruwa yandikiwe Mushimiyimana Eric isinyweho n’umuyobozi wa United Stars, Ngendahayo Vedaste, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, imuhagarika by’agateganyo, banditseko bamuhagaritse nyuma kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’ubutinganyi akekwahwo. Bityo ngo ibyo bagasanga bidahesha icyubahiro iyi kipe.

Ibaruwa iragira iti “Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagirango tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

Muri iyi baruwa bakomeza bavuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe igejejweho impungenge na bamwe mu bakinnyi, babyizeho nka komite nyobozi y’iyi kipe ya United Stars, maze banzura ko bagomba kuba bamuhagaritse ku nshingano zo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Gusa ngo iperereza rirakomeje kuri iki kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye iyi kipe nk’uko bikomeje kugaragwazwa n’abakinnyi batozwa na Mushimiyimana Eric.

Iyi kipe ya United Stars yo mu Kabagali mu Karere ka Ruhango ikaba iri mu makipe ari guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-2022. Ikaba iheruka gutsindwa na UR FC ibitego 2-1, umukino ubanza ikaba yari yanganyije na Esperance 2-2.

Ibaruwa ihagarika Mushimiyimana Eric by’agateganyo

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -