Umwe mu bayobozi ba Federation y’umukino wa Volleyball yatawe muri yombi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore no kuyifatira ibihano birimo gukurwa mu irushanwa ryateguwe n’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino umwe muri bo yatawe muri yombi.

Bagirishya Jean de Dieu RIB yemeje ko yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwabwiye Umuseke ko Bagirishya Jean de Dieu, “uzwi nka JADO Castar” yatawe muri yombi.

RIB yagize iti “Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y’umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje rifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko akekwaho “gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore akazi ke.”

Kuri uyu wa Mbere havugwaga amakuru ko Ngarambe Raphaël Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda na bamwe mu bagize Komite ye batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Gusa, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry adusubiza kuri aya makuru yakoresheje ubutumwa bugufi.

Ati “Ntabwo ari byo, Raphael ari mu bari gukorwaho iperereza, ariko ntabwo yatawe muri yombi.”

RIB ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo buri wese mu bayobora Volleyball mu Rwanda hamenyekane uruhare yabigizemo.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bidasubirwaho-u-rwanda-rwakuwe-mu-mikino-nyafurika-ya-volleyball-mu-bagore.html

Ikipe y’igihugu y’abagore y’u Rwanda yarezwe gukoresha abakinnyi bo muri Brazil badafite ibyangombwa batanemerewe gukina mu irushanwa

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW