Urwibutso abanyepolitiki barimo Tito Rutaremara bafite ku myaka 18 ishize u Rwanda ruvuye mu nzibacyuho

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Tariki ya 12 Nzeri 2021 imyaka 18 iruzuye neza kuva itariki nk’iyi ya Nzeri 2003, u Rwanda ruvuye mu buyobozi bw’inzibacyuho rwari rumazemo imyaka 9 nyuma y’uko igihugu kibohowe n’ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

12 Nzeri 2021 imyaka 18 irashize Perezida Paul Kagame arahiriye kuba Perezida w’u Rwanda havaho Leta y’inzibacyuho

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda kuva rwabona Ubwigenge mu 1962, nibwo amatora y’umukuru w’igihugu yabaye arimo abakandida benshi, maze amatora ya tariki 25 Kanama 2003 atsindwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku majwi 95.5%.

Igihugu kiva mu buyobozi bw’inzibacyubo kuva ubwo cyari kimazemo imyaka 9, tariki ya 12 Nzeri 2003, ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga ku mugaragaro kuyobora u Rwanda.

Imyaka 18 ishize u Rwanda ruvuye mu nzibacyuho hari urwibutso rwasigaranywe na Hon. Tito Rutaremara umuyobozi w’urubuga rw’inararibonye, umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarenga ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,  n’Umuvunyi wungirije Hon. Mukama Abbas, bose hari icyo basigaranye batazibagirwa, haba icyatumye inzubacyuho imara igihe kirekire, itegurwa ry’amatora n’ibindi.

Mu kiganiro bagiranye na RBA, Umuyobozi w’Urubuga rw’Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara, avuga ko batari barigeze bavuga igihe inzibacyuho izarangirira, gusa ngo bari bemeranyije ko izarangira igihe cyose bazaba babonye ko Abanyarwanda bafite umutekano uhagije kugira ngo babashe gutora mu mahoro.

Ati “Inzibacyuho ntitwari twarigeze tuvuga ko izamara imyaka 5, twe twumvaga izarangira igihe cyose tubonye ko Umunyarwanda afite umutekano kuko ntiwajya muri politike yo gutora abantu badafite umutekano.

Ibi byatumye mu 1998 habaho inama zo mu Urugwiro, abantu bose barahamagawe haba abanyapolitike, abarimu ba kaminuza, abaganga n’abandi bari bakenewe bakaza tukaganira ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ibi byabaye kugeza muri 1999, twaganiraga ukuntu twasohoka mu nzibacyuho ari naho havuye n’ayo matora.”

Yakomeje agira ati “Icyatumye hiyongeraho indi myaka baravuze bati muzagende mubaze abaturage bose mubone gushyiraho itegeko nshinga, ibintu byadutwaye imyaka itatu. Hagiyeho ariko n’inzego nshya zitabaga mu Rwanda nk’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Urwego rw’Umuvunyi. Twavuguruye kandi n’inzego za kera zitakoraga neza nka Gacaca.”

- Advertisement -

Tito Rutaremara asanga nyuma y’inzibacyuho ubwo u Rwanda rwari rubonye abayobozi bashya bafite icyerekezo hazamutse byinshi nk’ubukungu, ndetse n’umunyarwanda asubirana agaciro ke.

Yagize ati “Ubukungu bwarazamutse, amashuri aba menshi n’ubukene buragabanuka. Abakene bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 67% ariko ubu bageze kuri 36%. U Rwanda rwagize izina mu Isi, umunyarwanda agarurirwa gaciro ke. Nuko mutabizi twe twaragendaga wavuga ko uri umunyarwanda bati hamwe bakora Jenoside ntibabe baguha n’ijambo ariko ubu uragerayo bati uri umwe wo kwa Perezida Kagame bamwe b’abakozi.”

Hon Tito Rutaremara umwe mu banyepolitiki b’inararibonye mu Rwanda

Umuvunyi wungirije Hon. Mukama Abbas, asanga itegurwa ry’amatora ryarakozwe mu kwishyira hamwe kw’Abanyarwanda, akongeraho ko Perezida Kagame yaje ari amahitamo meza y’abanyarwanda.

Ati “Abanyarwanda twese twishyize hamwe, abagore batanga ibitenge byabo nk’umusanzu wa buri wese, amatora yabaye neza mu mutekano kandi abantu bisanzuye. Amahanga yari azi ko bitazagenda neza ariko Imana yarahabaye Abanyarwanda batora neza batora Perezida Paul Kagame.

Hari impamvu bamutoye, nyuma y’uko FPR ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatanga icyerekezo cyiza, ikabanisha Abanyarwanda, bose barabyiboneye ko imvugo ari yo ngiro kuri FPR-Inkotanyi.”

Hon. Mukama Abbas wari mu Nteko Nshingamategeko 2003, avuga ko ingengo y’imari y’icyo gihe ugereranyije n’ubu itandukaniro ryivugira kuko uruhare runini ari uruva mu misoro y’abanyarwanda.

Yagize ati “Mu 2003 ubwo nari mu Nteko Nshingamategeko, ingengo y’imari ntiyarengaga miliyari 400Frw, gusa ubu tugeze kuri tiriyali 4 (Miliyari ibihumbi bine), iyo urebye usanga byose biva mu misoro y’abanyarwanda. Niba 67% by’ingengo y’imari iva mu misoro y’abanyarwanda urumva icyo bivuze.”

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, we ntazibagirwa amagambo yavugwaga n’abantu ku mpamvu bazatora Perezida Paul Kagame cyangwa ntibamutore, harimo umusaza ngo wavuze ko atazotora umuntu umubuza kwikubitira umugore.

Ati “Ntabwo nakwibagirwa amagambo yavugagwa n’abaturage, harimo umusaza wigeze kuvuga ngo ntazatora Perezida Kagame  kubera ko atatora umuntu umubuza kwikubitira umugore. Hagiye habamo utuntu dutandukanye dore ko aribwo bwa mbere kuva u Rwanda rwabona ubwigenge abakandida barenze umwe wibayamamarije kuba Perezida.”

Kuri Ingabire Marie Immaculee, imyaka 18 u Rwanda ruvuye mu nzibacyuho hari intambwe ndende imaze guterwa kandi ubu igihugu kiri mu murongo uzwi.

Yagize ati “Imyaka 18 ishize hari intambwe ndende cyane imaze guterwa muri byose, ubu turi mu murongo uhamye kandi uzwi. Ubu turicara tukavuga gahunda z’igihe kirekire kandi zirambye nka NST1. Gusa hari abantu bamwe bagifite imyitwarire idahwitse, bataraba inyangamugayo bihagije ntibanagire umurava n’umwete bihagije.”

Aba banyepolitiki bemeza ko mu myaka 18 u Rwanda ruvuye muri Leta y’inzibacyuho, ushaka gukora wese afite inzira yo gukoreramo, uburyo bw’amategeko n’umurongo uhamye.

Ingabire Marie Immaculee ntazibagirwa umusaza wavuze ko atatora umuntu umubuza kwikubitira umugore
Urwibutso rwa Hon. Mukama Abbas ni ukuntu abanyarwanda bashyize hamwe ngo amatora abe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW