Abagabo bafatanywe na Nyakwigendera Kizito Mihigo basabiwe ibihano

webmaster webmaster

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye igifungo cy’imyaka irindwi n’igice n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice  abagabo babiri bafatanywe na Nyakwigendera Kizito Mihigo wari umuhanzi uzwi mu Rwanda, undi umwe yasabiwe gufungwa amezi atandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bagabo bari kumwe na Kizito Mihigo ubwo yafatwaga (Archives)

Bose baregwa kuba mu mwaka wa 2020 barashatse gutorokesha Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n’amategeko. Abaregwa n’ababunganira mu mategeko basaba ko amategeko akurikizwa bakagabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bibiri: Icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa baca ahantu hatemewe n’amategeko, n’icyaha cyo gutanga indonke cyangwa ruswa.

Jean Bosco Nkundimana yari umukozi wa Kizito Mihigo amufasha mu mirimo yo mu rugo, afunganye na Joel Ngayabahiga na Innocent Harerimana wari warafunganywe na Kizito muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo yigishaga Harerimana gucuranga bakiri mu munyururu.

Bose, abaregwa uko ari batatu bagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bambaye impuzankano y’iroza iranga abafungwa. Buri wese ku ruhare rwe, Umushinjacyaha avuga ko Kizito Mihigo akimara gufungurwa mu kwezi kwa Cyenda 2018 yatangiye gucura umugambi wo gutoroka igihugu mu gihe nta burenganzira yari afite bwo gusohoka atabiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera nk’umuntu wari wafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.

Nkundimana aregwa ko ubwo yari yatashye ubukwe iwabo muri Nyaruguru ,ari we washatse umuvandimwe we Ngayabahiga akazabarangira inzira yoroshye yo gutorokesha Kizito.

Aba bagabo bombi bemera bidasubirwaho uruhare mu gushaka gutorokesha Kizito Mihigo.

Harerimana we wabatwaye mu mudoka, ahakana icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo, avuga ko Kizito yamusabye kubatwara mu modoka ariko amubeshya ko bagiye mu gitaramo i Musanze. Akavuga ko Umushinjacyaha amurega ko yari azi uwo mugambi wo gutoroka kandi bitari ukuri.

- Advertisement -

Uyu mugambi wo gutorokesha Kizito Mihigo, Ngayabahiga wagombaga kwerekana inzira yo kunyuramo bajya i Burundi nk’umuntu utuye muri Nyaruguru, avuga ko bamugezeho bakererewe baturutse i Kigali abagira inama yo kurara i Kibeho.

Yemeza ko ubwo bari mu modoka Kizito Mihigo yamubujije kugira icyo avuga yanga ko umushoferi Harerimana yagira icyo abimenyaho.

Nkundimana na Ngayabahiga bavuga ko i Kibeho baraye muri Chapelle mu rwambariro y’Abapadiri mu gihe umushoferi we bamukodeshereje icyumba kugira ngo barare baganira atabumva.

Bemeza ko bukeye bagasubukura urugendo bageze hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi umugambi wo gutorokesha  Nyakwigendera Kizito ukomwa mu nkokora n’abaturage bo muri Nyaruguru ari na bo babafashe babashyikiriza inzego z’umutekano.

 

Umushinjacyaha avuga ko Kizito yahaye umukozi we Frw 420, 000 n’amadolari

Umushinjacyaha avuga ko Kizito Mihigo yari yabikije  uwari umukozi we Frw 420, 000 n’amadolari 300 y’abanyamerika yo gutangamo ruswa.

Ngayabahiga n’umuvandimwe we Nkundimana bahakana icyaha cyo kuba icyitso mu gutanga indonke cyangwa ruswa. Nkundimana akavuga ko ibisobanurwa kuri iki cyaha nta na kimwe cyabayeho.

Avuga ko amafaranga bamusanganye ari aye bwite aho kuba aya Kizito Mihigo.

 

Abaregwa n’ababunganira basabye Urukiko guca inkoni izamba

Abanyamategeko, Me Bruce Bikotwa na Me Pierre Celestin Kubwimana bunganira abaregwa basanga icyaha cyo gutanga ruswa kitarabayeho. Bakavuga ko nta bimenyetso simusiga bigaragazwa n’Ubushinjacyaha kuri iki cyaha.

Kuri Harerimana, Me Kubwimana akavuga ko yagombye guhanagurwaho icyaha kuko atari azi umugambi wo gutorokesha  Kizito Mihigo.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko kuzahamya ibyaha abaregwa bose uko ari batatu. Asabira Innocent Harerimana igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga.

Kuri Joel Ngayabahiga  n’umuvandimwe we Jean Bosco Nkundimana, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bahamwa n’ibyaha byo kuba icyitso cyo kwambutsa cyangwa kwambuka anyura  ahatemewe n’amategeko n’icyaha cyo guba icyitso mu gutanga ruswa, bubasabira igifungo cy’imyaka 7 n’igice ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga (Frw 2, 500, 000).

Nta gihidutse icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 22 Ukwakira, 2021.

Nkundimana na Ngayabahiga bafashwe bari kumwe n’umuhanzi Kizito Mihigo tariki ya 14 /02/2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, Harerimana wari wabatwaye mu modoka yaje gufatwa nyuma.

Tariki ya 17/02/2020 hamenyekanye amakuru ko Kizito Mihigo yapfuye aguye muri kasho Polisi yemeza ko yiyahuje ishuka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RADIO IJWI RYA AMERICA

UMUSEKE.RW