Abari mu rugaga rw’Abacuruzi bo muri EAC barishimira ko ubucuruzi bworohejwe

webmaster webmaster

Abari mu rugaga rw’Abacuruzi bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba barishimira ko kuri ubu  ubucuruzi bworohejwe ndetse bumaze gutera intambwe ishimishije.

Umuyobozi w’Urugaga  rw’Abacuruzi bo muri uyu muryango, Kalisa John Bosco

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye  n’Umuyobozi w’Urugaga  rw’Abacuruzi bo muri uyu muryango, Kalisa John Bosco, yavuze ko muri rusange nubwo hashimwa intambwe imaze kugerwaho hatezwa imbere ubucuruzi, icyorezo cya Coronavirus nk’abacuruzi cyabagizeho ingaruka zitandukanye harimo n’izijyanye no gutanga umusanzu ku banyamuryango.

Yagize ati “COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru .Nk’urugero, mbere ya COVID-19 abacuruzi bo muri aka Karere  batangaga umusanzu buri mwaka ugera kuri Miliyari esheshatu z’amadolari avuye ku bukerarugendo buturuka muri aka Karere ariko COVID-19 ije irabizambya byose.”

Kalisa John Bosco yavuze ko mu mezi atatu  amaze ayoboye uru rugaga yishimira intambwe imaze kugerwaho irimo  no gukuraho n’amafaranga yacibwaga umucuruzi uje muri Tanzania byose bigakorwa hagamijwe koroshya ubucuruzi.

Yagize ati “Ndishimira ko naje hano abacuruzi  bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwaga amadolari 100 y’Amerika yo gupimwa COVID-19 ariko naganiriye n’Ubuyobozi bw’Iki gihugu burayagabanya bayashyira ku madolari 50 .”

Yakomje ati “Ni igikorwa cyiza cyane ,ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakiriye inkingo ebyiri nta mpamvu bazajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe.”

Uyu muyobozi avuga kandi mu ntego yihaye mu guteza imbere uru rugaga, ari uko mu myaka itanu iri imbere ubucuruzi buzagera ku kigero cya 40%.

Yagize ati “Nihaye intego zikomeye ariko nziza kandi nzazigeraho .Naje kuyobora uyu muryango  ubucuruzi buri kuri 15% nge rero nihaye intego zanjye ni uko byibura mu myaka itanu iri imbere ubucuruzi buzaba bugeze kuri 40%. Mfite umugambi wo kongeraho 25%.”

Yakomeje agira ati “Ikindi nihaye kuzamura ibikorwa by’urubyiruko bari mu bucuruzi nabo bagatera imbere.”

- Advertisement -

Urugaga rw’abacuruzi bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rufite ikicaro gikuru Arusha muri Tanzania .Ukaba warashinzwe mu mwaka 1997 ugamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muryango washinzwe hagamijwe gukuraho inzitizi zatuma ubucuruzi budatera imbere.Ufite amashami kandi ahantu hatandukanye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW