Abateguraga guturitsa zimwe mu nyubako zikomeye nka Kigali City Tower batahuwe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB beretse itangazamakuru agatsiko k’abantu 13 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu barimo bategura umugambi wo kugaba ibitera by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali.

Agatsiko k’abantu 13 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu barimo bategura umugambi wo guturitsa inyubako zikomeye.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda, aka gatsiko kafashwe mu bihe bitandukanye, aho bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, abandi mu turere twa Nyabihu na Rusizi, bafatanwa ibikoresho birimo n’ibiturika.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gihugu, aba bantu uko ari 13 bafatwa bafatanywe ibikoresho bitandukanye bateganyaga gukoresha ibikorwa by’iterabwoba birimo ibiturika, insinga, imisumari, amatelefone na videwo bigishirizwagaho uko bazakora ibyo bikorwa by’iterabwobwa.

Aba bafashwe bavuga ko aho bari baratumwe kugaba ibitero harimo guturitsa inyubako ndende mu Mujyi wa Kigali ya Kigali City Tower, inyubako ya Downtown na Nyabugogo.

Iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB, ryagaragaje ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces(ADF) ukorana na IS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Uyu mutwe wa ADF ukaba usanzwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Inzego z’umutekano zikaba zashimiye abantu bagiye bakorana nazo kugirango haburizwemo ibi bitero. Polisi ikemezako izakomeza gukurikirana, gukumira, kurwanyya no guhasya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.

bafatanywe ibikoresho by’ubwoko bwose byifashishwa mu gukora iterabwoba
                                                                                        bafatanywe kandi n’imisumari
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW